
Perezida Kagame yitabiriye inama ya Biashara Afrika, Umusaruro mbumbe w'u Rwanda wariyongereye, Amakosa mu mitangire y'amasoko - Amakuru yaranze umwaka wa 2024 mu bukungu
Dec 30, 2024 - 08:33
Muri Kigali Convention Centre hatangijwe inama ya kabiri y’ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika.
kwamamaza
Byari biteganyijwe ko iyi nama yagombaga gutangizwa na Perezida Paul Kagame ndetse niko byagenze ikaba yarahurije hamwe abantu basaga 1,200 barimo abashoramari, abayobozi mu nzego zifata ibyemezo, inzobere mu bucuruzi mpuzamahanga n’abandi bahagarariye ibihugu byabo.

Soma inkuru bijyanye: Kubaka isoko rihuriweho ry’umugabane ntabwo bikorwa mu ijoro rimwe - Perezida Kagame
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe intego Afurika yihaye mu buhahirane, ubucuruzi n’ishoramari, harebwa aho bigeze bishyirwa mu bikorwa, imbogamizi zirimo mu rwego rwo kubyihutisha no kuzishakira ibisubizo, kugira ngo ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika bibashe kugera ku ntego byihaye.
Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu umunani byatangiye kubyaza umusaruro amahirwe y’iri soko rusange rya Afurika, aho rwohereza ibicuruzwa birimo kawa, icyayi, ubuki, amavuta akomoka kuri avoka n’ibindi mu bihugu bya Afurika.
Isoko rusange rya Afurika rihurije hamwe ibihugu 55 byo ku Mugabane wa Afurika. Ibihugu 47 nibyo byamaze gusinya no kwemeza amasezerano arishyiraho, ariko ibihugu umunani gusa ni byo byatangiye kuricururizaho.
Umusaruro mbumbe w'u Rwanda wiyongereyeho 8.1% mu gihembwe cya 3 cya 2024
Minisiteri y’imari n’igenamigambi kubufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bagaragaje ko mu gihembwe cya gatatu cy'umwaka wa 2024, umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ukagera kuri miliyari ibihumbi 4.806 z'amafaranga y'u Rwanda, uvuye kuri miliyari ibihumbi 4.246 mu gihembwe cya gatatu cya 2023. Ni ukuvuga ko umusaruro mbumbe wiyongereyeho 8,1% nyuma y'uko wari wiyongereyeho 9,8% mu gihembwe cya kabiri, na 9,7% mu gihembwe cya mbere cya 2024.
Soma inkuru bijyanye: Umusaruro mbumbe w'u Rwanda wiyongereyeho 8.1% mu gihembwe cya 3 cya 2024
Iri gabanuka ry’ubuhinzi ryanagize ingaruka ku musaruro w’inganda zitunganya ibyo kurya kuko waganutseho 1% nyamara mu gihembwe cya 3 cya 2023 wari wariyongereyeho 16%.
Nubwo mu gihembwe cya gatatu cya 2024, umusaruro mbumbe wiyongereyeho 8,1% mu bindi bihembwe byabanje wari wazamutseho kuko wari wiyongereyeho 9,8% mu gihembwe cya kabiri, na 9,7% mu gihembwe cya mbere. Gusa muri rusange, umusaruro mbumbe wiyongereyeho 9,2% mu bihembwe bitatu bibanza bya 2024 (Mutarama - Nzeri). Mu byiciro by'ubukungu, umusaruro wiyongereye ku buryo bukurikira: Ubuhinzi 4%, Inganda 8%, Serivisi 10%.
MINICOM yagaragaje ko imikoranire y’ibihugu aricyo gisubizo kirambye gifasha guhangana n’ihindagurika ry’ibihe
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda (MINICOM) yagaragaje ko imikoranire y’ibihugu hagamijwe korohereza ibyinjira n’ibisohoka hamwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka aribyo gisubizo kirambye gifasha guhangana n’ihindagurika ry’ibihe hamwe n’izindi ngaruka zigera ku bucuruzi n’ibicuruzwa muri rusange,
Ibyo ni ibyagarutsweho ku itariki 19 ukwezi kwa 6 uyu mwaka wa 2024 ubwo inzego zishinzwe ibyambu mu bihugu by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba byari mu Rwanda mu nama yabihuje yiga ku hazaza h'ubwikorezi ndetse n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka, hagamijwe guhangana n’imbogamizi uru rwego ruhura nazo.
Soma inkuru bijyanye: MINICOM igaragaza ko imikoranire y’ibihugu aricyo gisubizo kirambye gifasha guhangana n’ihindagurika ry’ibihe
Ku bufatanye n’ ikigo kigamije koroshya ubucuruzi n'ubuhahirane mu karere gikorera mu bihugu 14 by’Afurika hateguwe inama ihuza urwego rw’abikorera mu Rwanda cyane cyane abatumiza ibicuruzwa hanze hamwe n’ibyambu byambukiraho hagamijwe kwigira ku mbogamizi uru rwego rwahuye narwo cyane cyane nk’icyorezo cya covid 19, intambara y’Uburusiya na Ukraine ndetse n’izindi kugirango zigerweho hirindwa izamuka ry’ibiciro bya hato na hato.
Ku ruhande rw’icyambu cya Mombasa muri Kenya bashimiye ko Guverinoma y’u Rwanda ubuyobozi n’urwego rw’abikorera mu ngamba bashyizeho ariko muri izo nzitizi zose ibicuruzwa bigakomeza bikambuka.
Capt. William Kipkemboi Ruto umuyobozi w’ibyambu muri Kenya ati "Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda hakozwe byibura ibintu bitatu, icyambere kwari ugushyiraho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho abazana ibicuruzwa mu Rwanda bishyuraga bakoresheje amafaranga y’amanyarwanda bikagera ku cyambu cyacu, ntibyasabaga amadorali gusa, ikindi kintu nanone cy’ingenzi kwari ugutanga servise amasaha 24 kuyandi aho umuntu yashoboraga kwambutsa umuzigo ku manywa cyangwa ninjoro, ubwo nyine byari ngombwa no gukorana n’inzego z’abikorera ninabyo byatumye icyo giciro kigabanuka".
Twagirumukiza Francois, ukuriye ishami ry’ubucuruzi mu rwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF) yavuze ko nubwo ubukungu bwari bwarahungabanye ariko ubu bishimira ko kuri izo ngamba zose zafashwe ubu butengamaye.
Mu kwezi kwa 1 Umuryango w’Abibumbye watangaje ko muri 2024 u Rwanda ruzaba ruri ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bihugu bizagira izamuka ry’umusaruro mbumbe (GDP) uri hejuru, muri Afurika y’Iburasirazuba rukazaza ku mwanya wa mbere. Rubikesha cyane cyane urwego rw’ubucuruzi aho mu Rwanda hanateganywa kwubaka ibyambu 3 bisaga kimwe cyuzuye mu kiyaga cya Kivu.
Amafaranga yagenewe ubworozi kuba ari macye byateye impungenge
Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena yasabye abategura ingengo y’imari ya Leta kurushaho kwita ku rwego rw’ubworozi, ibi bakaba barabisabye nyuma yo gusanga amafaranga yagenewe uru rwego mu ngengo y’imari ya 2023/2024 ari make ugereranyije n’ayahawe urw’ubuhinzi.
Ibi komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena y’u Rwanda ikaba yaravuze ko icyo gitekerezo ari ingenzi ndetse ko ari ngombwa kuko ubworozi nabwo ari bumwe mu rwego rukwiye kuzamurwa kuko rugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu ndetse n’iry’imibereho myiza y’abaturage.

Soma inkuru bijyanye: Amafaranga yagenewe ubworozi kuba ari macye biteye impungenge
Juvenal Nkusi wari Perezida wa komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari yavuze ko ibyo bitekerezo ari ibigomba kugenderwaho kuko koko ubworozi ari urwego rushobora kuzamura ubukungu n’iterambere ry’igihugu bityo ko icyo gitekerezo kigomba gushyikirizwa abo kireba maze kigashyirwa mu bikorwa
Minisiteri y’imari n’igenamigambi igaragaza ko ingengo y’imari ivuguruye y’u Rwanda yiyongereyeho miliyari 85,6 Frw iva kuri miliyari 5.030Frw yari yatangajwe muri Nyakanga 2023 igera kuri miliyari 5.115Frw. Aho yasaranganyijwe muri gahunda za leta z’iterambere mu buryo bukurikira: Ibikorwa by’ubukungu bwagenewe ho 55,9% ibijyanye n’imibereho y’abaturage igenerwa 30,4% naho imiyoborere myiza ihabwa 13.7% ku ngengo y’imari y’umwaka 2023-2024.
Hagaragaye amakosa mu mitangire y’amasoko ya leta n’itinzwa ry’amafaranga agenerwa abatishoboye
Raporo y'umugenzuzi w'imari ya Leta yasesenguwe n'umuryango Transparency international Rwanda, yerekanye ko uturere tw'intara y'Iburasirazuba twagabanyije amakosa mu gukoresha amafaranga ariko nt’iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza, agenga imicungire n’imikoreshereze y’imari ya Leta.
Ni mu gihe mu makosa ajyanye no gukoresha amafaranga yagabanutse, aho igihombo cyavuye kuri miliyari zisaga ebyiri z'amanyarwanda mu 2020/2021, kigera kuri miliyoni 408 mu 2021/2022.
Dr. Enock Byiringiro, umushakashatsi muri Transparency international Rwanda, yavuze ko nubwo amakosa mu gukoresha amafaranga yagabanutse, ngo haracyari amakosa ajyanye n’iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga imicungire n’imikoreshereze y’imari ya Leta no gutinza amafaranga agenerwa abatishoboye. Yavuze ko ibyo byose byacyemuka, uturere turamutse dushyize mu bikorwa ibyifuzo nama by’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.
Soma inkuru bijyanye: Iburasirazuba: haracyagaragara amakosa mu mitangire y’amasoko ya leta n’itinzwa ry’amafaranga agenerwa abatishoboye
Raporo y’umugenzuzi mukuri w’imari ya Leta ku rwego rw’igihugu, igaragaza ko amakosa ajyanye no gukoresha amafaranga, yagabanutse ava kuri miliyari zisaga 19 z’amanyarwanda zahombejwe mu mwaka wa 2020-2021 agera kuri miliyari 5 n’ibice 27 z’amanyarwanda mu mwaka wa 2021-2022. Mu turere tw’intara y’Iburasirazuba, ayo makosa yaragabanutse ava kuri miliyari ebyiri n’ibice bitatu z’amanyarwanda, agera kuri miliyoni 408 z’amanyarwanda.
Abanyarwanda n’Abanyamahanga bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya 27 ribera i Gikondo
Abanyarwanda n’Abanyamahanga bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya 27 ryabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, bavuze ko bashimira cyane Leta y’u Rwanda muri rusange ndetse n’Urugaga rw’Abikorera by’umwihariko babahaye umwanya bakamurikira abaturarwanda ibyo bakora.
Iri murikabikorwa ryatangiye ku wa 25 Nyakanga 2024, rikaba ryaritabiriwe n’abamurika 448, barimo 329 bo mu Rwanda na 119 baturutse mu bihugu byo hanze.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), rwagaragaje ko nibura ku munsi abantu babarirwa mu 5,000 ari bo binjiraga muri iri murikabikorwa, baje guhaha ndetse no kureba ibihamurikirwa.
Soma inkuru bijyanye: Abagana imurikagurisha mpuzamahanga barinubira ibiciro biri hejuru
Abitabira imurikagurisha mpuzamahanga ryabereye mu Rwanda ariko binubiye izamuka ry’ibiciro byo kwinjira byazamuwe ugereranyije na mbere ndetse bakaba baragaragaje ko ari imbogamizi ituma hari abataryitabira.
Usibye ibiciro byo kwinjira kandi hari n’abagaragaje ko n’ibicururizwa mu iri murikagurisha byari bihenze kurusha ku masoko asanzwe.
Mu mboni z’abasesengura iby’ubukungu, uku kwishyuza abinjira mu imurikagurisha kureba cyangwa guhaha, babiha ishingiro ku guca akajagari n’umuvundo byahagaragara haramutse habayeho kujenjeka.
Imurikagurisha mpuzamahanga ryabereye mu Rwanda ku nshuro ya 27 ryatangiye kuwa 25 Nyakanga risoza kuwa 15 Kanama, ryitabiriwe n’abamurika ibicuruzwa byabo 795 baturutse mu bihugu bitandukanye birenga 20.
Iburasirazuba: Basabye ko icyanya cyo gukoreramo imurikagurisha basezeranyijwe cyubakwa
Mu ntara y'Iburasirazuba hasojwe imurikagurisha ry'intara, abamurikaga basabye ko icyanya cyo gukoreramo imurikagurisha basezeranyijwe umwaka ushinze kucyubaka maze ubutaha bakazamurika bisanzuye.
Ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba bwijeje abikorera ko ikibanza cyo kubakamo icyo cyanya cyabonetse ndetse n'inyigo yarangiye, igisigaye ari imirimo yo gutangira kubaka.
Iri murikagurisha ry’intara y’Iburasirazuba ryabaga ku nshuro yaryo ya 13 ryabaye mu gihe cy'iminsi 18 ribera mu karere ka Rwamagana, abamurikaga bavuze ko ibyo bakora byamenyekanye ndetse banacuruza bakabona amafaranga. Gusa bagaragaza ko bari bizeye ko iry’uyu mwaka rizabera ku cyanya cyaryo nk’uko babisezeranyijwe n’ubuyobozi ariko ngo siko byagenze.
Kuri bo bakaba barasabye ko icyo cyanya cyakubakwa vuba bakajya bamurika bisanzuye ndetse imurikagurisha rigakorwa byibura kabiri mu mwaka.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’Iburasirazuba Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko abifuza ko imurikagurisha ryajya riba kabiri mu mwaka by’umwihariko abamurika iby’ubuhinzi n’ubworozi, kizacyemurwa n’icyanya cyo kumurikiramo bagiye kubaka.
Ku cyerekeranye n’aho umushinga wo kubaka icyanya cyo gukoreramo imurikagurisha abamurika basezeranyijwe umwaka ushize wa 2023, Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, yavuze ko iby’ibanze kugira ngo cyubakwe birimo ikibanza byabonetse ndetse n’inyigo yararangiye, ngo igisigaye ni ugutangira imirimo yo kubaka.
Imurikagurisha ry’intara y’Iburasirazuba ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abamurika bagera kuri 207 bavuye ku 187 b’umwaka ushize wa 2023, bakaba barimo abo mu gihugu ndetse n’abanyamahanga. Ibimurikwa byari bigizwe n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, serivise ndetse n’ibikorerwa mu nganda.
Bamwe mu baturage bagize impungenge z'amabanki babitsemo agurishwa batabimenyeshejwe
Hashize igihe humvikana abanyamahanga bagura imigabane y’amwe mu ma banki yo mu Rwanda bakayegukana ndetse agahindurirwa n’amazina, bamwe mu baturage bakoresha izi banki babwiye Isango Star ko bafite impungenge ku mafaranga yabo.
Umusesenguzi mu by’ubukungu yavuze ko kuba hari banki zigenda zigururwa n’izindi banki abakiriya badakwiye kugira impungenge ndetse bitatera ikibazo no ku bukungu bw’igihugu kuko BNR ibanza kubigenzura.
Soma Inkuru bijyanye: Bamwe mu baturage bafite impungenge z'amabanki babitsemo agurishwa batabimenyeshejwe
Teddy Kaberuka, yavuze ko impungenge ishobora kuba ari uko kubera ibyemezo bifatirwa ku cyicaro gikuru mu mahanga hashobora kubaho imbogamizi z’uko ibyo abanyamigabane bashyize imbere bishobora gutandukana n’ibyo igihugu cyifuza.
Kuva muri 2012 hari banki zaguzwe n’abanyamahanga harimo Bank Comerciale du Rwanda ltd (BCR) yahindutse I&M Bank ltd, Banki y’Abaturage yaguzwe na Atlas mara ltd muri 2016 kuri ubu ifitwe na KCB bank muri 2020, mu gihe Cogebank PLC yaguzwe n’ikigo cyo muri Kenya Equity Group Holdings Plc kirimo Equity Bank mu mpera za 2023.
Abarimu bo mu karere ka Kayonza basabye ko inguzanyo ku mushahara bahabwa yakiyongera
Abarimu mu karere ka Kayonza basabye ko inguzanyo ku mushahara bahabwa n'Umwalimu Sacco yakiyongera ikava kuri miliyoni eshatu n'igice ikaba yazamurwa kuko ayo bahabwa ntacyo abamarira gifatika.
Soma inkuru bijyanye: Kayonza: Abarimu barasaba ko inguzanyo ku mushahara yongerwa
Ubusanzwe Abarimu bahabwa inguzanyo mu Mwarimu Sacco ku buryo ku kwezi baba bagomba kwishyura 1/2 cy'umushahara wabo w'ukwezi. Gusa abarimu bo mu karere ka Kayonza bavuze ko muri koperative yabo Umwalimu Sacco, bahabwa inguzanyo itarenze miliyoni eshatu n'igice ibintu babona ko bitatuma batera imbere kuko ayo mafaranga bahabwa atagira icyo akora gifatika nk'uko babisobanuriye Isango Star.
Kuri bo barimu bo mu karere ka Kayonza, basabye ko inguzanyo bahabwa yahuzwa n'umushahara wabo, bagahabwa amafaranga atubutse abasha kubafasha kwiteza imbere, dore ko hari n'abahembwa umushahara munini ariko bagakumirwa ku nguzanyo ngo kuko ntawurenza miliyoni eshatu n'igice.
Umuyobozi w'akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Harerimana Jean Damascene, yavuze ko icyo kibazo cy'inguzanyo nto ku mushahara, Abarimu bakunze kukigaragaza bityo yavuze ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi kugirango yongerwe maze ikaba yabagirira akamaro kisumbuye.
Inguzanyo ku mushahara Umwarimu aba yemerewe mu Mwarimu Sacco ntirenga miliyoni eshatu n'igice ku mushahara yaba ahembwa wose. Gusa bivugwa ko uwatanze ingwate, ashobora guhabwa miliyoni zitarenze eshanu, abarimu bakavuga ko iyo ngwate itari ikwiye kuko abenshi baba bafite umushahara ushobora kwishyura iyo nguzanyo batarinze gusiragizwa bakwa ingwate, mbese bigakorwa nk'uko bigenda mu yandi mabanki.
Musanze: Umuyobozi w'ikimina yatorokanye amafaranga y'abanyamuryango
Musanze abaturage barenga 400 bo mu murenge wa Shingiro bari bibumbiye mukimìna cyo kwizigamira batunguwe no kuza kugabana amafaranga bagasanga umuyobozi wabo yatorokanye arenga miliyoni 9 maze bataha amaramasa.
Aba barengaga 400 bo mukagari ka Gakingo mu murenge wa Shingiro w'akarere ka Musanze mu majyaruguru y'igihugu, bari bibumbiye mu k'imina cyo kwizigama amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kugura imbuto zo guhinga no kwikenura bazindukiye aho iki kimina gikorera baje kugabana batungurwa no gusanga umubitsi ari nawe wakiyiboraga ntawe uhari.
Ubwo Isango Star yageraga aho byabereye bayibwiye ko batewe agahunda nuko uwababikiraga yatorokanye arenga miliyoni 9 bakaba bagiye gutaha amara masa.
Aba baturage bavuze ko bigiye kubagiraho ingaruka mu iterambere ry'imibereho yabo bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha gukurikirana iki kibazo.
Mumakuru y'ibanze ubuyobozi bw'akarere ka Musanze bwatanze nuko kubufatanye n'inzego z'umutekano bagiye gukurikira iki kibazo ndetse bamaze kukinjiramo.
Nyuma yuko aba baturage bibagaragariye ko uwababikiraga amafaranga aburiwe irengero bemeje ko atari ku butaka bw'u Rwanda.
Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi yiyemeje guhangana n'ikibazo cy'abacuruzi bashobora kuzamura ibiciro by'amashitingi
Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi yiyemeje guhangana n'ikibazo cy'abacuruzi bashobora kuzamura ibiciro by'amashitingi uko bishakiye ndetse n'abacuruza atujuje ubuziranenge, mugihe hitezwe umusaruro mwinshi w’ibigori. Ibi byagarutsweho mu nama yateguraga umusaruro w'igihingwa cy'ibigori,yahuje Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi, abayobozi b'intara, ab'uturere ndetse n'abafite aho bahuriye n'ubuhinzi mu ntara y’Iburasurazuba.
Soma inkuru bijyanye: Iburasirazuba: Ikibazo cy’amashitingi azanikwaho umusaruro w’ibigori cyabonewe umuti
Inama yateguraga umusaruro w'igihingwa cy'ibigori uzaboneka mu gihembwe cy'ihinga cya 2024A, hasuzumwe imbogamizi zishobora gutuma uwo musaruro utaba mwiza.
Muzagarutsweho harimo ikibazo cy'amashitingi, cyane ko isarura rizaba mu gihe cy'imvura. Abahinzi bagaragaje ko iki kibazo gishobora kuzabakoma mu nkokora, bagaragaza impungenge abafite zishingiye ku bacuruzi bashobora kuzayagurisha ku giciro gihanitse ndetse n'abacuruza shitingi zitujuje ubuziranenge, bigatuma umusaruro wabo wangirika.
Mu ntara y'Iburasirazuba, ibigori byahinzwe ku buso bungana na Hegitari ibihumbi 130, ndetse zitezweho kuzatanga umusaruro ungana na Toni zisaga ibihumbi 526. Mu rwego rwo kwita kuri uwo musaruro, hateguwe ubwanikiro 768 n'ubuhunikiro 159 ariko ibyo bikorwaremezo bikaba ari bicye ugereranyije n'umusaruro witezwe kuzaboneka.
Ku rundi ruhande, imibare yerekana ko intara y'Iburasirazuba ariyo izatanga umusaruro mwinshi ugereranyije n'ibindi bice by'igihugu, kuko muri Toni ziri hagati y'ibihumbi 650 ku rwego rw'igihugu, iyi ntara izatanga Toni zisaga ibihumbi 526.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


