
Kubaka isoko rihuriweho ry’umugabane ntabwo bikorwa mu ijoro rimwe - Perezida Kagame
Oct 10, 2024 - 07:37
I Kigali hateraniye inama ya kabiri y’ihuriro ry'ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange ry'Afurika (AfCFTA ), izwi nka Biashara Afrika.
kwamamaza
Muri 2018 mu Rwanda hatangijwe isoko rusange ry’Afurika ryiswe (AfCFTA) mu magambo y’impine, gusa nubwo iri soko rimaze imyaka 6 rishyizweho, imikorere yaryo iracyagenda biguru ntege bitewe n’imbogamizi zitandukanye abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagarukaho.

Umwe ati "imbogamizi ziba mu kazi dukora kajyanye n'ubucuruzi mpuzamahanga usanga ahanini ziba zishingiye ku myumvire mike mu buryo bwo kumva isoko mpuzamahanga cyane cyane kuko haba hariho amategeko menshi n'ibisabwa kuzuzwa kugirango niwinjiza ibicuruzwa umenye amabwiriza agenga ibyo bintu nizo mbogamizi nini ziba zihari kugirango abantu bisange muri iryo soko".
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, atangiza inama ya 2 y’iri soko rihuriweho iri kubera i Kigali, yavuze ko atumva impamvu kugeza ubu iri soko ridakora neza asaba ko hakongerwamo imbaraga kuko gukorera hamwe ariyo nzira yatuma umusaruro ryitezweho ugerwaho.
Ati “kuki hatabaho ubuhahirane ku bantu, ibicuruzwa na servisi nta mbogamizi? kuberi iki? Kuki umuturage w’igihugu kimwe atakambuka umupaka ngo ajye mu kindi nta nkomyi kuri uyu mugabane? Ikibazo kirihe?”
Akomeza agira ati “Kubaka isoko rihuriweho ry’umugabane ntago bikorwa mu ijoro rimwe, hashyizwemo imbaraga nyinshi, ariko urugendo ruracyari rurerure. No mu gihe cy’ibibazo dukeneye guhozaho ndetse no gutekereza kure, iyo niyo nzira yo gutsinda, kandi nidukorera hamwe ntacyo tutageraho.”
Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga kandi ko bizeye ko iyi nama irasiga habonetse ibisubizo bifatika ku mbogamizi iri soko rigifite.
Isoko rusange ry'Afurika rihurije hamwe ibihugu 54 by'uyu mugabane, rifite abaturage miliyari 1,3 n’umusaruro mbumbe ubarirwa muri miliyari ibihumbi 3,4 z’amadorali y’Amerika, ariko ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika buracyari ku gipimo kitarenze 16% ibigaragaza intege nke zikiri mu mikorere y’iri soko.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


