Kayonza: Abarimu barasaba ko inguzanyo ku mushahara yongerwa

Abarimu mu karere ka Kayonza barasaba ko inguzanyo ku mushahara bahabwa n'Umwalimu Sacco yakiyongera ikava kuri miliyoni eshatu n'igice ikaba yazamurwa kuko ayo bahabwa ntacyo abamarira gifatika.

kwamamaza

Ubusanzwe Abarimu bahabwa inguzanyo mu mwalimu Sacco ku buryo ku kwezi baba bagomba kwishyura 1/2 cy'umushahara wabo w'ukwezi.

Abarimu bo mu karere ka Kayonza bavuga ko muri koperative yabo umwalimu Sacco, bahabwa inguzanyo itarenze miliyoni eshatu n'igice ibintu babona ko bitatuma batera imbere kuko ayo mafaranga bahabwa atagira icyo akora gifatika nk'uko babisobanuriye Isango Star.

Umwe ati "hari abarimu uramutse ubaze inguzanyo yabo ukagena ko batari burenze 1/2 cy'umushahara wabo bitewe n'igihe bamaze mu kazi umushahara waragiye wiyongera akaba ashobora kwishyura ntarenze 1/2 kandi icyo gihe amafaranga yakemererwa akaba arenze miliyoni 3.5 ariko mu mwalimu Sacco bakaba bavuga ko amafaranga yemerewe ku nguzanyo ku mushahara atarenze miliyoni 3.5".   

Undi ati "umuntu ashaka kubaka miliyoni 3.5 ntabwo zagura ikibanza ngo zihagarike inzu , inguzanyo iramutse yongerewe baba bafite ubushobozi bwo kuyishyura, kuko ntabwo tugenda tunganya umushahara bitewe n'uko bagenda bazamurwa mu ntera mu byiciro bitandukanye, hari n'abageza mu bihumbi 300 ugasanga n'ubundi barahabwa miliyoni 3.5".    

Kuri aba barimu bo mu karere ka Kayonza, barasaba ko inguzanyo bahabwa yahuzwa n'umushahara wabo, bagahabwa amafaranga atubutse abasha kubafasha kwiteza imbere, dore ko hari n'abahembwa umushahara munini ariko bagakumirwa ku nguzanyo ngo kuko ntawurenza miliyoni eshatu n'igice.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza Harerimana Jean Damascene, avuga ko icyo kibazo cy'inguzanyo nto ku mushahara, Abarimu bakunze kukigaragaza bityo akavuga ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi kugirango yongerwe maze ikaba yabagirira akamaro kisumbuye.

Ati "hari ibisaba ubuvugizi, ni ugukomeza kubikorera ubuvugizi ku kirebana n'inguzanyo mu mwalimu Sacco bifuza ko ayo bahabwa yakiyongera, ni igisaba ubuvugizi kugirango aho bikunda bibe byakorwa".    

Inguzanyo ku mushahara umwarimu aba yemerewe mu mwalimu Sacco ntirenga miliyoni eshatu n'igice ku mushahara yaba ahembwa wose. Gusa bivugwa ko utanze ingwate, ashobora guhabwa miliyoni zitarenze eshanu, abarimu bakavuga ko iyo ngwate itari ikwiye kuko abenshi baba bafite umushahara ushobora kwishyura iyo nguzanyo batarinze gusiragizwa bakwa ingwate, mbese bigakorwa nk'uko bigenda mu yandi mabanki.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Jan 4, 2024 - 09:03