Kirehe: Abacururiza mu isoko rya Nyakarambi barasaba ko ryakubakwa bijyanye n'igihe

Abacururiza mu isoko rya Nyakarambi mu karere ka Kirehe barasaba ko iri soko ryakubakwa bijyanye n'igihe kugirango bajye bacururiza ahantu batanyagirwa, hatuma ibicuruzwa byabo byangirika bikabateza igihombo.

kwamamaza

Aba bacururiza mu isoko rya Nyakarambi mu karere Kirehe, bavuga ko bitewe n'uko akarere kabo kari mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali, isoko rikuru rya Nyakarambi ryari rikwiye kuba ryubatse bijyanye n'igihe dore ko n'iyo Abatanzaniya bahageze bibatangaza kubona hari abacururiza mu mashitingi, imvura yagwa bagakora marato bajya kugama,bagasiga ibicuruzwa byabo binyagirwa.

Bakaba bavuga ko bibateza igihombo, aha niho bahera basaba ko iri soko ryakubakwa ku buryo bugezweho kugira ngo bacuruze batikanga imvura n'izuba.

Umwe yagize ati "turasaba natwe batwubakire isoko tujye tubona aho twugama imvura kuko shitingi isaza ibyumweru bibiri, baduhe isoko rimeze neza tugire naho tubika ibicuruzwa byacu nk'ayandi masoko". 

Undi yagize ati "iyo imvura iguye iratunyagira imyenda yacu ikangirika ugasanga ntabwo ibintu bimeze neza, dukeneye isoko ryiza rya kijyambere natwe tugacuruza dufite umutekano tugasora twumva twishimye". 

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukandayisenga Jamviere avuga ko hari gahunda yo kubaka isoko rya Nyakarambi rijyanye n'igihe ku buryo Abaricururizamo batazongera guhura n'ikibazo cyo kunyagirwa cyangwa iyangirika ry'ibicuruzwa byabo.

Yagize ati "kigiye gukemuka, turizeza abaturage baza kuhacururiza baturutse impande n'impande, ubu igishushanyo cy'isoko cyarangije gukorwa, tugiye kubaka isoko rya kijyambere hano mu mujyi wa Nyakarambi, twizera ko biri muri bimwe bizakemura iki kibazo abacuruzi ntibongere gucururiza hanze".  

Iri soko rya Nyakarambi mu karere ka Kirehe, byibura ku munsi w'isoko riremwa n'abantu basaga 1000 baturutse imihanda yose muri Kirehe no hanze yayo ndetse n'abaturutse mu gihugu cya Tanzania.

Iri soko rifite ibice bibiri, igice kimwe kirubakiye ariko nabyo bitajyanye n'igihe,naho ikindi gice kinini nticyubakiye aho bisaba abahacururiza kwifashisha udushitingi, imvura yagwa ivanze n'umugaya, ukabasamburira ibyo bacuruje bikanyagirwa nabo bagakwira imishwaro bashaka aho bugama.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kirehe

 May 10, 2023 - 09:44