Hakorwa iki kugirango hubakwe gahunda y’Ubunyafurika mu cyerekezo 2063

Kuri uyu wa Gatatu Pan African Movement ishami ry’u Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru nk'umuyoboro ugera kure kandi kuri bose bibanze ku cyakorwa kugirango hubakwe gahunda y’Ubunyafurika mu cyerekezo 2063 bikagerwaho itangazamakuru ribigizemo uruhare kandi Abanyafurika bagasobanukirwa umuco n’indangagaciro by’Afurika banamenye uburenganzira bwabo ,no guharanira iterambere ry’igihugu bikozwe nabo ubwabo.

kwamamaza

Kugirango iyi gahunda y’Ubunyafurika igere ku ntego n’agaciro k’iterambere by’Umunyafurika,ni uko hagomba kwibanda kuntego y'uyu muryango yari igamije yo kwigobotora akarengane n’ihohoterwa byakorerwaga abirabura hakabaho guharanira kuba umusemburo nkuko bivugwa na Dr. Murefu Alphonse komiseri ushinzwe imiyoborere muri uyu muryango wa Pan African Movement.

Yagize ati "ubundi imigabo n'imigambi ya Pan African Movement Rwanda nuko twifuza yuko twaba umusemburo uhindura imitekerereze y'Abanyarwanda ariko n'ibigo bikorera mu Rwanda kugirango mubyo bakora byose bazajye bibuka gahunda y'Afurika ya 2063".

Twagirimana Epimaque umuyobozi wungirije wa pan African movement ishami ry’u Rwanda avuga ko kuva aho uyu muryango watangiriye umaze kugira ibikorwa umaze kugeraho.

Yagize ati "kugirango turusheho kubaka iyi gahunda y'Ubunyafurika cyane ko iyi gahunda y'Ubunyafurika iza yunganira gahunda igihugu cyacu cyatangije ya "Ndi Umunyarwanda", tugeze kure harimo gushaka ibisubizo by'ubumwe bw'abanyagihugu tukaba turi mu rugendo kandi tugenda tubigeraho ariko tukaba twifuza ko byasimbuka bikambuka n'imbibi z'imipaka y'igihugu cyacu bikagera ku rwego rw'Afurika, Abanyafurika twese tukabyiyumvamo tukumva ko turi Abanyafurika kandi tukumva ko ibibazo umugabane wacu uhura nabyo ari twebwe ba mbere mu kubona ibisubizo". 

Mubikorwa bikorwa bijyanye no kwigisha Ubunyafurika nuko umuntu agomba kubanza kwiyumvamo ubunyarwanda nicyo Ubunyafurika bumariye Umunyafurika .

Muri uyu muryango ishami ry'uburinganire bo bamaze kuba ba bandebereho muri Afurika nkuko bivugwa na  Madam Agatesi M. Leatitia Mugabo.

Yagize ati "Mu mwaka ushize, twashoboye kwitabira inama mpuzamahanga y'abagore mu gihugu cya Comoros, tujyayo mu gihugu cyatoranyijwe tukajyayo tukajyanayo izo mbaraga turi abagore baturutse hirya no hino muri Afurika, icyo gihe mu gihugu cy'u Rwanda twagiye turi abagore 15, haje abagore 53 baje kwigira k'u Rwanda ku miyoborere myiza y'igihugu cy'u Rwanda".      

Kuba Umunyafurika nyawe ni ukwigobotora ibisigisigi by’ubukoroni tugakomera kumuco wacu nkuko bivugwa na Dr. Murefu Alphonse.

Yagize ati "ubumenyi bwa kinyafurika bubashije gutezwa imbere bwakemura ibibazo byinshi ku buryo no gusanga umuntu agorwa no kumenya ukuntu yavuga ururimi rw'ikinyarwanda bitazamugora kuko azaba avuga ubumenyi bw'iwabo". 

Iyi gahunda y’Ubunyafurika mu Rwanda yatangiye muri 2018 itangira ifite intego yo gushaka uko twaba umusemburo wo guhindura imitekerereze biganisha kucyerekezo na gahunda ya 2063.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi Isango Star Kigali

 Feb 16, 2023 - 06:21