Iburasirazuba: Ikibazo cy’amashitingi azanikwaho umusaruro w’ibigori cyabonewe umuti

Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi yiyemeje guhangana n'ikibazo cy'abacuruzi bashobora kuzamura ibiciro by'amashitingi uko bishakiye ndetse n'abacuruza ayatujuje ubuziranenge, mugihe hitezwe umusaruro mwinshi w’ibigori. Ibi byagarutsweho mu nama iteguraga umusaruro w'igihingwa cy'ibigori,yahuje minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi, abayobozi b'intara,ab'uturere ndetse n'abafite aho bahuriye n'ubuhinzi mu ntara y’Iburasurazuba.

kwamamaza

Inama yateguraga umusaruro w'igihingwa cy'ibigori uzaboneka muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2024A, hasuzumwe imbogamizi zishobora gutuma uwo musaruro utaba mwiza.

Muzagarutsweho harimo ikibazo cy'amashitingi, cyane ko isarura rizaba mu gihe cy'imvura. Abahinzi bagaragaje ko iki kibazo  gishobora kuzabakoma mu nkokora, bagaragaza impungenge  abafite zishingiye ku bacuruzi bashobora kuzayagurisha ku giciro gihanitse ndetse n'abacuruza shitingi zitujuje ubuziranenge,bigatuma umusaruro wabo wangirika.

Abahinzi basaba Leta ko ibyo byarebwaho hakiri karere kugira ngo batazahomba.

Umwe yagize ati: “mu gihe cy’isarura ugasanga shitingi yaguraga ibihumbi bitanu barayizamuye igeze ku bihumbi 10. Ya shitingi yaguraga 13 000Frw ugasanga bayigejeje kuri 20 000Frw, ndetse ugasanga ntizujuje n’ubuziranenge bukwiriye. Iyo Leta itabirimo bituma twugamwamo n’abacuruzi! Nibura nayo mashitingi aboneke ariko yujuje ubuziranenge.”

“hari nutwo ugura ugasanga ahubwo turushijeho kwangiza wa musaruro twabonye. Niyo mpamvu twuba twifuza ngo Leta ibijyemo, dufatanye tugire umusaruro mwiza.”

Undi ati: “Gusa wenda ikibazo gihari ni ya mashitingi atujuje ubuziranenge, iyo uyashyizeho ibigori aravoma akazana amazi. Ugasanga mu bigori washyize ku mashitingi yumutse, ugasanga haretse amazi. Biba ngombwa ko buri gitondo upfundura nuko amazi ukayareka akagenda ukanayahanagura. Icyo kibazo rero kirahari….”

Mu guhangana n'iki kibazo, Dr. Ildephonse Musafiri; Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi [MINAGRI] avuga ko iyi minisiteri izakorana n’iy'ubucuruzi n'inganda hamwe n'ikigo gishinzwe ubuziranenge [RSB] mu guhangana n'abo bacuruzi bazamura ibiciro ndetse n'abacuruza shitingi zitujuje ubuziranenge.

Ati: “ mu kubungabunga umusaruro hari igihe dukenera shitingi zanikwaho ibigori cyane cyane. hakaba hari imbogamizi z’uko abacuruzi baza kuko bazikeneye cyane, umusaruro wabaye mwinshi nuko bakazihenda. Twavuganye ko tugiye gukorana na MINICOM kugira ngo turebe ko abantu bareka guhenda abakoresha amashitingi.”

Yongeraho ko “ ikindi hari n’izitujuje ubuziranenge, turifuza yuko n’ibigo bireba ko izitujuje ubuziranenge zituma aho kugira ngo ibigori ubuziranenge ahubwo bikarwara za ndwara zifata ibigori bigatuma bitaribwa, izo zivanywe ku isoko hakiri kare kugira ngo turebe ko umusaruro w’ibigori twejeje wafatwa neza, ukanikwa neza.”

Mu ntara y'Iburasirazuba, ibigori byahinzwe ku buso bungana na Hegitari ibihumbi 130, ndetse zitezweho kuzatanga umusaruro ungana na Toni zisaga ibihumbi 526. Mu rwego rwo kwita kuri uwo musaruro, hateguwe ubwanikiro 768 n'ubuhunikiro 159 ariko ibyo bikorwaremezo bikaba ari bicye ugereranyije n'umusaruro witezwe kuzaboneka.

Ku rundi ruhande,  imibare yerekana ko intara y'Iburasirazuba ariyo izatanga umusaruro mwinshi ugereranyije n'ibindi bice by'igihugu, kuko muri Toni ziri hagati y'ibihumbi 650 ku rwego rw'igihugu, iyi ntara izatanga Toni zisaga ibihumbi 526.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Jan 12, 2024 - 13:59