
Abagana imurikagurisha mpuzamahanga barinubira ibiciro biri hejuru
Jul 31, 2024 - 09:02
Abitabira imurikagurisha mpuzamahanga baragaragaza ko ibiciro byo kwinjira n’iby’ibicuruzwa birimo bihenze, ibituma bamwe batakiryitabira. Impuguke mu bukungu zo zivuga ko ibiciro byo kwinjira bishyirwaho ahanini hagamijwe gukumira abaza rimwe na rimwe badafite gahunda zo kugira ibyo bahaha.
kwamamaza
Abitabira imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera mu Rwanda barinubira izamuka ry’ibiciro byo kwinjira byazamuwe ugereranyije na mbere ndetse bagaragaza ko ari imbogamizi ituma hari abataryitabira.
Umwe ati "hano ku muryango mu busanzwe abaturage bari bamenyereye ko ari amafaranga 500 kuba wakinjira, niba ushobora kuba wakishyuza umuntu amafaranga 1000 niba afite abana icumi cyangwa ari kumwe n'abantu birabagora kubera kwinjira, ariko babashije kuba bamanura y'amafaranga bakayashyira ku giciro kiri hasi cyane abantu baza kubwinshi, mugihe bashyiraga kuru 500 expo yabaga ishyushye".
Usibye ibiciro byo kwinjira kandi hari n’abagaragaza ko n’ibicururizwa muri iri murikagurisha biba bihenze kurusha ku masoko asanzwe.

Umwe ati "nk'ibasi irimo inini iri kugura ibuhumbi 4000Frw hanze igura 3500Frw, birahenze".
Undi ati "rimwe na rimwe hari igihe batubeshya ngo ibiciro biri hasi wajya kubaza ugasanga ibiciro biri hejuru kurusha n'ibiri hanze, usanga bica abantu intege".
Mu mboni z’abasesengura iby’ubukungu, uku kwishyuza abinjira mu imurikagurisha kureba cyangwa guhaha, babiha ishingiro ku guca akajagari n’umuvundo byahagaragaraga haramutse habayeho kujenjeka.
Stratton Habyarimana, impuguke mu bukungu ati "baramutse batishyuje kwinjira haza abantu benshi n'abadakenewe, abana bose badafite icyo bakora niho bajya birirwa, ni ukugirango bakumire abantu baza nta ntego bafite ariko iyo urekuye amafaranga uba uvuga uti byanze bikunze njyiye kureba, mfite ikinjyanye, njyiye kureba ibicuruzwa runaka, njyiye kureba amahirwe y'ubucuruzi aho ari ukaba ufite intego, ikintu kigaragaza ko ufite uwo mutima wo kuvuga ngo ibi bintu ndabikunze kandi hari icyo njyiye kubivanamo ubigaragariza mu kwishyura".

Imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya 27 ryatangiye kuwa 25 Nyakanga rizasoza kuwa 15 Kanama, ryitabiriwe n’abamurika ibicuruzwa byabo 795 baturutse mu bihugu bitandukanye birenga 20.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


