Musanze - Kinigi: Bahangayikishijwe n'umwanda uva mu byobo bidasakaye by'uwo mudugudu.

Abaturage baturanye n’umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi baravuga ko babangamiwe n’umwanda uva mu byobo bidasakaye by'uwo mudugudu.

kwamamaza

Aba baturage bo mu murenge wa Kinigi w’akarere ka Musanze, baturanye n’umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi baravuga ko babangiwe nuko umwanda uva muri uwo mudugudu uturiza hafi aho batuye, bagahangayikishwa n'uko wazabatera indwara dore ko n’ubu ngo biba bitaboroheye.

Umwe ati "biratubangamiye, iyo ari nimugoroba aha hantu hazana umwuka mubi bitewe nuko harangaye, hari n'umubu, iyo bwije umubu uba uri gutuma mu mazu". 

Aba baturage barasaba ko hashakwa ubundi buryo bwo kubakiza uwo mwanda, hagati yo gukora ibi byobo cyangwa bakimurwa hagati aho.

Ni ikibazo umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nsengiyumva Cloudien, avuga ko batari bazi ariko ko bagiye kugisuzuma hagasesengurwa uko aba baturage bakizwa uwo mwanda.

Ati "ni byiza ko nkimenye ubwo ndabaza numve uburyo ibyo byobo byaba byarubatswe mungo z'abaturage, tuzasesengura turebe ni ukubera iki ibyo byobo byahashyizwe cyangwa se harateganywa iki mu buryo burambye". 

Uretse guhangayikishwa n’umwuka mubi, amasazi n'ibindi bituruka mu myanda yo mu bwiherero bwo muri uyu mudugudu w’icyitererezo, aba baturage banavuga ko bahangayikishijwe cyane n’indwara zikomoka ku mwanda bashobora gukomoramo, dore ko aho biri bisa n'ahitegeye ari naho abana babo bajya gukinira.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star  Musanze

 Jan 22, 2024 - 07:38