Abadepite batunze agatoki imirongo y’itumanaho idatanga serivisi nziza

Ubwo Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yatangaga ibisobanuro mu magambo nyuma yo gutumirwa n’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite ku kibazo cy’itumanaho rya telefoni ngendanwa kigaragara mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu . Abadepite batunze agatoki imirongo y’itumanaho idatanga serivisi nziza ku buryo itumanaho abaturage batarikoresha neza bikabadindiza mu iterambere. Minisitiri yavuze ko leta igifite ubushobozi buke butahaza abakenera serivisi z’itumanaho mu gihugu hose.

kwamamaza

Abadepite bagaragaza ko iki kibazo cy’itumanaho kimaze igihe kirekire kandi inzego zibizi ariko ntigikemuke, barashingira ku baturage basuye hirya no hino mu gihugu , basabye Minisitiri w’ikoranabuhanga kuvugutira umuti urambye iki kibazo cyane abenshi mu banyarwanda batuye mu bice byo mu cyaro yewe no mu mijyi itumanaho ntibikunda.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula yabwiye intumwa za rubanda ko hari ikibazo cy’ubushobozi buke bwo gukemura iki kibazo cy’itumanaho ariko Leta ikomeza guhangana nacyo.

Yagize ati "iki kibazo cy'impuzanzira aho kibera ikibazo nuko iyo ukora umwaka 1 iminara 40 undi 60 undi 80 nabyo ushobora kwibaza ngo bizarangira ryari, niba tuvuga ngo dufite 300, kimwe mubyo twari twakoze kwari ukuvuga ese tutarebye gusa cya kigega ibigo by'itumanaho bishyiramo amafaranga kugirango tubashe kujya muri bya bice bigifite imbogamizi mu itumanaho, hari ukundi kuntu twashakisha amafaranga yaba ari mu isanduku ya Leta cyangwa ahandi ku buryo byatanga agahenge, twakoze turebera hamwe ibyakenerwa dusanga nibura byakenera miliyoni 30 z'amadorali ariyo turimo dushakisha".

Mu igenzura rikorwa na Minisiteri y’ikorabuhanga na Ivoasiyo n’uko hari ubushobozi buke aho bagenzura ko hari ibibazo by’itumanaho buri mwaka basanga ari mu duce 300 dukeneye imibare y'itumanaho ariko bagatanga iminara 80 gusa, iyi Minisiteri ikavuga ko ikirimo gushaka uko ubushobozi bwaboneka abaturage bagakoresha telefone ngendanwa batekanye.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Feb 8, 2023 - 06:33