
Umusaruro mbumbe w'u Rwanda wiyongereyeho 8.1% mu gihembwe cya 3 cya 2024
Dec 18, 2024 - 08:52
Minisiteri y’imari n’igenamigambi kubufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bagaragaje ko mu gihembwe cya Gatatu cy'umwaka wa 2024, umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ukagera kuri miliyari ibihumbi 4.806 z'amafaranga y'u Rwanda, uvuye kuri miliyari ibihumbi 4.246Frw mu gihembwe cya Gatatu cya 2023. Ni ukuvuga ko umusaruro mbumbe wiyongereyeho 8.1% nyuma y'uko wari wiyongereyeho 9.8% mu gihembwe cya kabiri na 9.7% mu gihembwe cya mbere cya 2024.
kwamamaza
Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihebwe cya 3 cya 2024 wazamutseho 8.1% kuko wavuye kuri miliyari 4.246Frw wariho mu gihembwe nkiki muri 2023 ugera kuri miliyari 4.806Frw, ni izamuka rito ugereranyije 9.8% uyu musaruro wari wazamutseho mu gihembwe cya 2.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa, asobanura icyateye ibi ati "serivise n'inganda biratandukanye n'ubuhinzi, serivise n'inganda bitewe nibyo igihugu gikora cyane cyane abikorera iyo wamaze gushyiraho ingamba zo gukora ibyo washakaga gukora akenshi zirakomeza, iyo batangiye izo ngamba mu kwezi kwa mbere mu mwaka bakomeza bashyira mu bikorwa kireka habaye ikindi kintu kidasanzwe".
"Mu buhinzi biterwa n'ikirere cyane cyane, abahinzi bashobora gutegura cyane cyane iyo badafite ubushobozi bwo kuhira bashobora guteganya ibyo bakora ariko imvura ikagwa ari nyinshi cyangwa igatinda bikagira uruhare mu kuzamura cyangwa kumanura umusaruro".
Iri gabanuka ry’ubuhinzi ryanagize ingaruka ku musaruro w’inganda zitunganya ibyo kurya kuko wagabanutseho 1% nyamara mu gihembwe cya 3 cya 2023 wari wariyongereyeho 16%.
Nubwo mu gihembwe cya gatatu cya 2024, umusaruro mbumbe wiyongereyeho 8.1% mu bindi bihembwe byabanje wari wazamutseho kuko wari wiyongereyeho 9.8% mu gihembwe cya kabiri na 9.7% mu gihembwe cya mbere.
Muri rusange, umusaruro mbumbe wiyongereyeho 9.2% mu bihembwe bitatu bibanza bya 2024 (Mutarama - Nzeri). Mu byiciro byubukungu birimo ubuhinzi umusaruro wiyongereyeho 4%, inganda wiyongeraho 8%, serivisi wiyongereyeho 10%.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


