
Amafaranga yagenewe ubworozi kuba ari macye biteye impungenge
Feb 19, 2024 - 08:41
Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena irasaba abategura ingengo y’imari ya Leta kurushaho kwita ku rwego rw’ubworozi, ibi bakaba babisabye nyuma yo gusanga amafaranga yagenewe uru rwego mu ngengo y’imari ya 2023/2024 ari make ugereranyije n’ayahawe urw’ubuhinzi.
kwamamaza
Yemeza ibitekerezo byayo ku mushinga w’itegeko rihindura itegeko No 030/2023 ryo ku wa 30/06/2023 rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2023/2024, mu bitekerezo Abasenateri batanze bavuga ko basanga kuba amafaranga yagenewe ubworozi ari macye ugereranije n’ayahawe urwego rw’ubuhinzi biteye impungenge, bagasaba ko abategura ingengo y’imari ya Leta barushaho kwita ku rwego rw’ubworozi.
Hon. Nsengiyumva Fulgence ati "mu ngengo y'imari tugaragaza umusaruro tuzabona mu buhinzi ariko nta hantu hagaragara ngo ubworozi buzabona iki n'iki, umusaruro w'ubuhinzi niho tuzavana ibizava mu bworozi, hari hakwiye kugaragazwa igice tuzongera cy'ubuhinzi, ibizagenda ku bworozi kugirango butere imbere ariko ku bishyira hamwe usanga bidafututse, ingengo y'imari ntisobanuka neza kugirango iby'ubworozi nabyo bigaragare mu rwego rwo kubiteza imbere".
Hon. Juvenal Nkusi Perezida wa komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena aravuga ko ibyo bitekerezo ari ibigomba kugenderwaho koko ubworozi ari urwego rushobora kuzamura ubukungu n’iterambere ry’igihugu bityo ko icyo gitekerezo kigomba gushyikirizwa abo kireba maze kigashyirwa mu bikorwa.

Ati "igitekerezo kiriho kugirango ubuhinzi n'ubworozi bugire ibyihariye ariko mu ngengo y'imari yose usanga amafaranga ari make, icyifuzo nuko nayo yaziyongera noneho bikagira ingaruka ku bukungu".
Minisiteri y’imari n’igenamigambi igaragaza ko ingengo y’imari ivuguruye y’u Rwanda yiyongereyeho miliyari 85,6 Frw iva kuri miliyari 5,030 Frw yari yatangajwe muri Nyakanga 2023 igera kuri miliyari 5.115,6 Frw.
Aya yasaranganyijwe muri gahunda za leta z’iterambere mu buryo bukurikira; ibikorwa by’ubukungu bwagenewe ho 55,9% ibijyanye n’imibereho y’abaturage igenerwa 30,4% naho imibereho myiza ihabwa 13.7% ku ngengo y’imari y’umwaka 2023-2024.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


