MINICOM igaragaza ko imikoranire y’ibihugu aricyo gisubizo kirambye gifasha guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda (MINICOM) iragaragaza ko imikoranire y’ibihugu hagamijwe korohereza ibyinjira n’ibisohoka hamwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka aribyo gisubizo kirambye gifasha guhangana n’ihindagurika ry’ibihe hamwe n’izindi ngaruka zigera ku bucuruzi n’ibicuruzwa muri rusange.

kwamamaza

Ku bufatanye n’ikigo kigamije koroshya ubucuruzi n'ubuhahirane mu karere (Trade mark Africa) gikorera mu bihugu 14 by’Afurika, hateguwe inama ihuza urwego rw’abikorera mu Rwanda hamwe n'abakora ku byambu hagamijwe kureba kwigira ku mbogamizi uru rwego rwahuye narwo cyane cyane nk’icyorezo cya covid 19, intambara y’Uburusiya na Ukraine ndetse n’izindi kugirango zigirweho hirindwa izamuka ry’ibiciro bya hato na hato.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr. Jean-Chrysostome Ngabitsinze ati "abari mu bijyanye no gutwara ibintu, ibicuruzwa bitandukanye baba bagomba guhura bakareba aho ibintu bihagaze, imbogamizi twahuye nazo mu myaka ishize kuko twahuye na nyinshi hari covid, hari intambara zitandukanye ziri kuri iyi si zikumira inzira nyinshi zaba ari iz'ubutaka ndetse n'izo mubwato, byari ibiganiro kugirango abantu bungurane ibitekerezo ariko barebe n'iyo mishinga itandukanye, ni ukugirango abantu bumvikane mu buryo bwa politike bakorane neza, hari ugukorana neza kuko hari inzira nyinshi zigomba kubakwa kuburyo mu minsi iri imbere ibijyanye no gutwara ibicuruzwa bizagenda bigabanuka mu giciro".       

Ku ruhande rw’icyambu cya Mombasa muri Kenya bashimira Guverinoma y’u Rwanda ubuyobozi n’urwego rw’abikorera mu ngamba bashyizeho ariko muri izo nzitizi zose ibicuruzwa bigakomeza bikambuka.

Capt. William Kipkemboi Ruto umuyobozi w’ibyambu muri Kenya ati "ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda hakozwe byibura ibintu bitatu, icyambere kwari ugushyiraho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho abazana ibicuruzwa mu Rwanda bishyuraga bakoresheje amafaranga y’amanyarwanda bikagera ku cyambu cyacu, ntibyasabaga amadorali gusa, ikindi kintu nanone cy’ingenzi kwari ugutanga servise amasaha 24 kuyandi aho umuntu yashoboraga kwambutsa imizigo ku manywa cyangwa ninjoro, ubwo nyine byari ngombwa no gukorana n’inzego z’abikorera ninabyo byatumye icyo giciro kigabanuka".

Ibyo ni nabyo Twagirumukiza Francois ukuriye ishami ry’ubucuruzi mu rwego rw’abikorera mu Rwanda PSF, avuga ko nubwo ubukungu bwari bwarahungabanye ariko ubu bishimira ko kuri izo ngamba zose zafashwe ubu bikaba bitengamaye.

Ati "ubucuruzi bwarahungabanye nibyo ariko kubera izo mbaraga zabayeho nanone ntibwahagaze bwarakomeje burakora n'imbaraga nke ugereranyije nuko byari bimeze mbere ariko aho icyorezo kigabanutse izo ngamba zari zaratanzwe zafashije ko ubucuruzi buhita bwihuta ndetse na ya mashyirahamwe, kwagukorera hamwe kwari kwatangijwe kwongera imbaraga mu bucuruzi".  

Mu kwezi kwa 1 umuryango w’Abibumbye watangaje ko mumpera z'uyu mwaka wa 2024 u Rwanda ruzaba ruri ku mwanya wa 3 muri Afurika mu bihugu bizagira izamuka ry’Umusaruro mbumbe (GDP) uri hejuru, muri Afurika y’Iburasirazuba rukazaza ku mwanya wa mbere. Rubikesha cyane cyane urwego rw’ ubucuruzi aho mu Rwanda hanateganywa kubakwa ibyambu 3 bisaga kimwe cyuzuye mu kiyaga cya Kivu.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Sta Kigali

 Jun 20, 2024 - 07:59