Ingengo y'imari nke ituma abaturage badahabwa ibyo basabye ubuyobozi

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yagaragaje ko ikigowe n’uko abaturage basaba ibyo kubakorera ugasanga bidakorwa kubera kubura ingengo y’imari ihagije ku buryo iyi Minisiteri itanakemura 10% by’ibi bibazo by’abaturage.

kwamamaza

Ubwo Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda yakiraga Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu rwego rwo kumenya uruhare rw’abaturage n’abafatanyabikorwa mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n’ibikorwa by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana yagaragaje imbogamizi z’ibitekerezo by’abaturage ntibisubizwe kubera ingengo y’imari nke ku buryo batageza ku 10% y’ibyasabwe n'abaturage mu bikorwa remezo.

Yagize ati "ibitekerezo byabo byose ntabwo bibonerwa ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa, ibyinshi birasigara, ntabwo byose bibonerwa ingengo y'imari, hari igihe akarere kaba gafite abafatanyabikorwa benshi bagasubira inyuma bakareba ibyagiye bisigara bakabifata ariko ntibikunda ko akenshi dushobora kugera 10% byo gushyira mu bikorwa ibyo bibazo".

Abasenateri ariko kandi banasabye ko abayobozi mu nzego z'ibanze igihe habayeho kudashyira mu bikorwa ibyasabwe n’abaturage ,inzego z’ubuyobozi zajya zigaruka zigasobanura icyabaye kandi zikirinda kwizeza abaturage ibidashoboka nkuko bivugwa na Senateri Nsengiyumva Fulgence.

Yagize ati "ntekereza ko hari uburyo umuntu yagombye kubikora ntidutume umuturage arota gusa, twaherekeza abaturage dute bikazamuka ari ibyifuzo by'abaturage ariko bishyize mu gaciro, icyo kintu cyo kubaherekeza dusobanurira abaturage".   

Minisitiri Musabyimana yemera intege nke inzego z’ubuyobozi zigira mu kumenyesha abaturage mu gihe ibyo basabye gukorerwa bitakozwe ariko akavuga ko bafashe ingamba yo kujya babimenyesha abaturage.

Yagize ati "kugirango ikibazo kigabanuke nuko tunoza uburyo dutanga ubusobanuro kugirango byibura ibibazo byabajijwe, ibyifuzo abaturage batanze tubabwire ngo ibi byashoboye gukemuka kuri uru rwego, ibi bizakemuka kuri uru rwego, harimo nibyo nabo ubwabo bashobora kwikemurira nabyo tukabiganiraho kugirango twumvikane kuri buri nshingano".   

Ibibazo byagejejwe ku baturage MINALOC ibarura bigera ku bihumbi 10, 957 byiganjemo ibyo gusaba imihanda ,amashuri ,amavuriro,amazi n’ibindi nibyo byisukiranya maze kubera ubwinshi bwabyo ntibikorwe kubera kubura amafaranga ahagije yo kubikora.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Feb 10, 2023 - 06:26