Iburasirazuba: haracyagaragara amakosa mu mitangire y’amasoko ya leta n’itinzwa ry’amafaranga agenerwa abatishoboye

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (T. I.Rwanda) watangaje ko mu turere tugize intara y’iburasirazuba hakigaragara amakora ku iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga imicungire n’imikoreshereze y’imari ya Leta ndetse no gutinza amafaranga agenerwa abatishoboye. Nimugihe amakosa mu gukoresha amafaranga yagabanutse, aho igihombo cyavuye kuri miliyari zisaga ebyiri z'amafaranga y’u Rwanda muri 2020/2021, kigera kuri miliyoni 408 muri 2021/2022.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo uyu muryango watangazaga isesengura wakoze kuri raporo y'umugenzuzi w'imari ya Leta mu turere tugize iyi ntara.

Dr. Enock Byiringiro; umushakashatsi muri Transparency international Rwanda, avuga ko nubwo hishimirwa ko amakosa mu gukoresha amafaranga yagabanutse, ariko hari ahakiri amakosa kandi ko ibyo byose byacyemuka, uturere turamutse dushyize mu bikorwa ibyifuzo nama by’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Ati: “ amakosa mu buryo bwo gucunga no gukoresha imari mu buryo butari ubwo gukoresha amafaranga ahubwo bw’imikorere, aho amategeko n’amabwiriza agenga imicungire n’imikoreshereze y’imari ya leta bidakurikizwa neza, haracyari intege nke mu gutanga amasoko ya leta. Ikindi nanone cyajyamo imbaraga ni ukwihutisha inkunga leta igenera abantu batishoboye, inkunga z’ingoboka.”

Yongeraho ko “ ikindi gice cya nyuma twavuga ni ugushyira mu ngiro ibyifuzo nama biba byatanzwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.”

Ku ruhande rw’inzego z'ibanze, Mbonyumvunyi Radjab; umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, arasobanura impamvu bagwa mu makosa ajyanye n’iy’ubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza bigenga imicungire n’imikoreshereze y’imari ya Leta.

Ati: “ hakaba nk’ikintu duhuriyeho wenda kigomba gukorwa n’uturere twinshi, ukabona auditor wakoreye I Rwamagana yakigize ko ari ikibazo ariko uwakoreye mu kandi karere wenda ka Kayonza gaturanye na Rwamagana akavuga ati ariko iki ndabona cyagombye kuba atari mwe kibaza kuko atari mwe mwagitangiye isoko cyangwa ari mwe mugikurikirana.”

Ariko mu izina rya bagenzi be, asaba umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, avuga ko kugira ngo ayo makosa azagabanukwe, akarere kazajya bazabwa ibiri mu nshingano zako gusa.

Mu izina rya bagenzi be, yagize ati:“Tugasaba yuko akarere kajya kabazwa ibijyanye n’inshingano bagomba gukora ariko ibyaje gukorerwa mu karere cyangwa ibyo akarere gafatanyije n’urundi rwego, igihe urundi rwego rutabishyize mu bikorwa, bitagombye kubazwa akarere ahubwo bikabazwa ruriya rwego rundi.”

Dr. Nyirahabimana Jeanne; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburasirazuba, avuga ko icyatumye amwe mu makosa agabanuka hari ibyakozwe byanatumye nta karere ko muri iyi ntara kitabye PAC. Ariko avuga ko andi makosa yagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, bagiye kureba aho bipfira maze hakorwe ubuvugizi kugira ngo bikosoke.

Ati: “ aho twashyize imbaraga ni ukugenda tureba umugenzuzi mukuru yagaragaje biri mu bishobozi bw’akarere kugira ngo babikosore. Yenda hakaba hasigara ibyo bahuriraho n’izindi nzego, hagakorwa n’ubuvugizi rero kubufatanye na MINALOC, no kubyo uturere duhuriraho n’izindi nzego kugira ngo buri rwego rukore uruhare rwarwo, izo raporo zitungane ariko twese dufatanyije.”

Raporo y’umugenzuzi mukuri w’imari ya Leta ku rwego rw’igihugu igaragaza ko amakosa ajyanye no gukoresha amafaranga yagabanutse, akagera kuri Miliyari 5.27 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2021-2022, avuye kuri Miliyari zisaga 19 z’amafaranga y’U Rwanda, izo leta  yahombye mu mwaka w’ 2020-2021.

Mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba, ayo makosa yaragabanutse, ava kuri Miliyari ebyiri n’ibice bitatu z’amafaranga y’U Rwanda, agera kuri miliyoni 408.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Feb 16, 2024 - 11:28