Bamwe mu baturage bafite impungenge z'amabanki babitsemo agurishwa batabimenyeshejwe

Hashize igihe humvikana abanyamahanga bagura imigabane y’amwe mu ma banki yo mu Rwanda bakayegukana ndetse agahindurirwa n’amazina, bamwe mu baturage bakoresha izi banki bakaba bagaragaza impungenge ku mafaranga yabo.

kwamamaza

Bamwe mu baturage bakoresha amabanki bavuga ko bagira impungenge kuko usanga batamenya uko biba byagenze ngo banki zigurishwe ahubwo babyumva mu makuru gusa, abandi bakavuga ko bari bakwiye kujya babimenyeshwa mbere y’uko bikorwa.

Mu gihe aba baturage bagaragaza izi mpungenge Isango Star yaganiriye n’impuguke mu bukungu Teddy Kaberuka avuga ko abantu bakwiye gushira izi mpungenge kuko banki nkuru y’igihugu BNR ariyo iba yasuzumye igatanga uburenganzira kandi igomba kureberera ayo mabanki.

Ati "izo banki iyo zije ari inyamahanga zikagura banki nyarwanda ni ukuvuga ngo ubukungu bwacu tubushyize mu maboko y'abanyamahanga, abantu benshi babigiraho impungenge kandi ni impungenge z'ishingiro ku ruhande rumwe ariko ku rundi ruhande hari igikorwa kugirango izo mpungenge zitaba impamo kubera ko banki iyo ariyo yose igengwa na banki nkuru y'igihugu, ibikorwa byose byakorwa ntibyakorwa bitemewe na banki nkuru y'igihugu".   

Icyakora Teddy Kaberuka akomeza avuga ko impungenge zishobora kuba ari uko ibyemezo bifatirwa ku cyicaro gikuru mu mahanga hashobora kubaho imbogamizi z’uko ibyo abanyamigabane bashyize imbere bishobora gutandukana n’ibyo igihugu cyifuza.

Ati "ikintu mbona gishoboka, kubera ko aba ari banki y'abanyamahanga ibyemezo bifatirwa aho ibyicaro bikuru by'izo banki ziri, ibyo abanyamigane bashyize imbere bari hanze y'igihugu bishobora gutandukana n'ibyo Leta ishyize imbere ishaka gushyiramo amafaranga muri icyo gihe".    

Kuva muri 2012 harimo nka banki zaguzwe n’abanyamahanga harimo Bank Comerciale du Rwanda ltd (BCR) yahindutse I&M Bank ltd, Banki y’Abaturage yaguzwe na Atlas mara ltd mu 2016 kuri ubu ikaba ifitwe na KCB bank kuva 2020, mu gihe Cogebank PLC yaguzwe n’ikigo cyo muri Kenya, Equity Group Holdings Plc kirimo Equity Bank mu mpera za 2023.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jan 15, 2024 - 08:48