Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje kwibuka biyubaka

Muri ikigihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 umuryango Tubeho ugizwe n’imfubyi n’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barishimira ko hari intera yatewe mu kwita ku mibereho y’abo harimo no kubashakira amacumbi, bakabatuza mu mu mudugudu wa FARG, gusa bakaba bafite icyifuzo cyuko bafashwa kwagura ibikorwa byabo .

kwamamaza

Uru rubyiruko rurimo abamaze kubaka ingo bamaze kugira umuryango ndetse n’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 batujwe mu mudugudu wa FARG mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, bavuga ko kwibuka biri munshingano zabo kandi ko aho bageze babikesha ubuyobozi bwiza butahwemye kubitaho bakababera ababyeyi mugihe ubuzima bwari bubashaririye nyuma yo kurokoka nkuko bivugwa n'umwe muri bo.

Yagize ati "mu bihumbi 2000 nibwo nabonaga ko ubuzima burangiye kuko nta babyeyi nari ngifite ndimutoya nyuma FARG idusaba kwishyira hamwe n'abantu bacitse ku icumu, baduha amazu yo kubamo, turiyubaka Leta yacu iragumya iradufasha kugeza ubu, aho ngeze ni heza kubera Leta y'ubumwe yacu".   

Mujawamariya Esperance ni Peresidante wiyi association Tubeho, we avuga ko nubwo bamaze kwiremamo icyizere no kugera kubikorwa by’indashyikirwa babikesha Leta, avuga ko bagikeneye ubuvugizi kugirango bagire ibikorwa bitanga akazi.

Yagize ati "Tubeho dufite intego yo kubaho kandi tugakomeza kubaho neza, dufite intego yo kwiteza imbere kandi tugateza imbere igihugu cyacu, turifuza kurushaho kwaguka, turifuza kurushaho gukora imishinga yagutse, imishinga minini cyane ko dufite n'ahantu twayikorera, imishinga yatanga akazi, cyane ko ikibazo cy'ubushomeri kigaragara......."    

Jean Paul Munyandamutsa ni umuyobozi ushinzwe imiyoborere n'imibereho myiza mu mujyi wa Kigali, ashima abibumbiye muri iyi association ko babaye intwaza ari naho avuga ko ubu bagiye gushyigikira ubutwari bwabo bagaragaje.

Yagize ati "nkurikije raporo baduhaye benshi bagize amahirwe igihugu gitanga abayakoresha neza batera imbere ariko hari bake bashobora kuba bakiri mu bibazo byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, abo bafite ubuyobozi, bafite n'ikigo cyashinzwe kugirango kibafashe guhangana n'ibyo bibazo......"

Kuva mu mwaka 2000 izi mfubyi zirera ndetse n'abapfakazi nibwo bisanze mu buzima bugoye gusa bagira amahirwe akomeye yo gusigarana na Leta nk’umubyeyi binyuze mu kigega FARG babatuza ari imiryango 84 babumbatiwe n'abandi 136 bose bakaba bari 220.

FARG ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 1998, kugira ngo ifashe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kongera kwiyubaka nyuma y’ibibazo bitaboroheye bari bavuyemo.

Inkuru ya Kayitesi Emilienne / Isango Star Kigali

 Jul 3, 2023 - 07:36