Amakuru yaranze umwaka wa 2024 mu mibereho myiza

Mu gutangira aya makuru reka duhere mu ntara y’Amajyarugu aho twabagejejeho inkuru y’abaturage bo mu murenge wa Musanze binubiraga kuba bamaze imyaka 12 basiragira basaba ingurane z’imitungo yabo yangijwe n'ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi, ariko bakaba batari bakazihawe.

kwamamaza

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yavugaga ko bagiye gukurikirana iki kibazo cy’aba baturage kimaze imyaka ingana gutya ngo bamwe bakaba bari butangire kwishyurwa mu kwezi kwa mbere 2024.

Musanze: Bamaze imyaka 12 bishyuza ingurane z'imitungo yabo

Ati "hari abantu bagomba kwishyurwa mu ntangiriro z'uku kwezi kwa mbere, amakuru ahari ni uko hari itsinda rigiye kwishyurwa muri ubwo buryo cyane cyane ku bantu bari bujuje ibisabwa batanze ama konte, ibyangombwa by'ubutaka". 

Mu mitungo yabo yangirijwe n’ikorwa ry'iyo miyoboro y’amashanyarazi, yari yiganjemo amashyamba, ibihingwa nk’ibishyimbo n’ibirayi, ibigoro n’ibindi.

Nyamagabe: Arara mu gisa na nyakatsi nyuma yo kwizezwa isakaro ntarihabwe

Dukomereje mu karere ka Nyamagabe, mu murenge wa Gasaka, umubyeyi Muhawenimana Marie Ladegonda yasabaga ko yafashwa kubona isakaro akava mu gisa na nyakatsi yabagamo.

Abaturanyi ba Muhawenimana, bavugaga ko iteka bahora bikanga ko babyuka bagasanga hari icyamuhohoteye kuko yasaga n’uba hanze.

Ni ikibazo Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes yavuze ko atari akizi ariko yizezaga agiye kugikurikirana.

Ati "ntabwo muzi byasaba ko mbanza ngashaka amakuru yabyo, ni ikibazo byasaba ko mbanza nkagishakaho amakuru kuko si ikibazo nsanzwe nzi".  

Nyamagabe: Abaturage bavuze ko Mituelle de Sante isigaye yarabaye nka visa ibemerera kobona akazi mu mirimo nk’iyo kubaka amashuri

Mu nkuru twabagejejeho kandi abatuye mu karere Nyamagabe, mu murenge wa Kaduha bavugaga ko Mituelle de Sante isigaye yarabaye nka visa ibemerera kubona akazi mu mirimo nk’iyo kubaka amashuri, imihanda no gukora amaterasi y’indinganire, aho byari bibangamiye abatarayishyura.

Umwe ati "turi mu nzara gusa n'akazi karaboneka bakagaha abandi twebwe ntibakaduhe, twagiye kukaka baratubwira abatanze mituweli nibo bakora, birababaje, nta munsi y'urugo tugira, ntaho duhinga , ntaho dusarura iyo mituweli nayitanga nyikuye kuki? turifuza ko baduha akazi nta kurobanura natwe tukagira icyo twakitezaho imbere"   

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habimana Thadee yavuze ko ibyo bidakwiye ndetse bakaba bagiye kubikoraho ubugenzuzi.

Ati "ntabwo icyo kibazo twari tukizi ni ubwambere tucyumvise ariko kiramutse gihari byaba atari byo kuko gutanga mituweli ku muturage ni ukubimushishikariza, byaba atari byo umuyobozi ubikora yaba ari imigirire itari myiza, turabigenzura turakorana n'abayobozi b'ibimirenge n'utugari na ba mudugudu niba bihari bicike, mituweli kutayitanga ari ubushobozi ntabwo yimwa izindi serivise".    

Aba bagaragazaga ko hatagize igikorwa, bamwe bazakomeza kuganzwa n’ubukene mu gihe bakabaye ari bo baherwaho bakazishyura iyi mituelle de sante bahembwe. Ibi kandi byanarushaho kudindiza gahunda ya leta yo gukura abaturage mu bukene, aho mu mirimo nk’iyi y’amaboko abagifite imbaraga aba ari bo baba bagomba guherwaho ngo bibafashe kwikenura.

Abakodesha inzu zo guturamo mu mujyi wa Kigali baravuga ko ubukode bw'inzu bukomeje guhenda

Mu gihe Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo kujya itanga ubufasha ku bafite imishinga yo kubaka inzu zihendutse zigenewe guturwamo hagamijwe gukemura ikibazo cy’amacumbi mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi iwunganira ahenze, abaturage baracyagaragaza ko ikibazo cy’inzu zo guturamo ubukode buhenze cyane.

Kuba hari ikibazo cy’inzu zikodeshwa zo guturamo zihenze leta hari gahunda yashyizeho yo kubaka inzu ziciriritse zatuma abantu bagira aho gutura no gukodesha, Leopord Uwimana umuyobozi ushinzwe ishami ryo guteza imbere amazu ahendutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire Rwanda Housing Authority, yavuze ko biri gukorwa bafatanyije n’abashoramari ariko na leta iri kureba uburyo nayo yabigiramo uruhare.

Ati "gahunda y'amazu aciriritse hatangiwe amazu yo kugurisha, ikaba ari gahunda yatangiye muri 2016 na 2017 aho kuva icyo gihe hari imishinga itandukanye irimo kubaka amazu, amenshi ntararangira ariko mu gihe cy'umwaka hari amazu menshyi azaba arangiye abantu bakabona amazu yo kwigurira, kuri gahunda yo gukodesha leta irakiga uburyo nayo yabigiramo uruhare ariko ni gahunda itarasobanuka, itarafata umurongo".  

Mu gukemura iki kibazo kandi hahashyizweho amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yerekeye ubufasha leta izajya itanga ku mishinga yo kubaka inzu zihendutse zo guturamo, yasohotse mu igazeti ya leta yo ku wa 21 Ukwakira 2022.

Muri ayo mabwiriza hagaragaragamo ko mu bufasha leta itanga harimo ubutaka, ibikorwaremezo cyangwa byombi hakurikijwe imiterere y’umushinga. 

Imibare y’’umuryango w’abibumbye igaragaza ko mu mwaka wa 2050, abatuye isi bagera kuri 68% bazaba batuye mu mijyi. Ni igipimo bagaragaza ko kizaba cyarazamutse ugereranyije nuko bimeze ubu, aho abatuye imijyi bangana na 55% by’abatuye isi.

Mu Rwanda n'aho imibare yerekana ko abatuye umujyi wa Kigali bakomeje kwiyongera ndetse ko mu mwaka wa 2050, hafi miliyoni 4 z’abaturage aribo bazaba batuye umujyi wa Kigali.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi iri kugana ku musozo mur’iki gihe, leta yari yiyemeje gushyiraho ikigega cyo guteza imbere iyubakwa ry’amazu aciriritse (Affordable Housing Fund) ndetse gitangira gukora mu mwaka w’2019.

Burera: Bababazwa no guhezwa no guhabwa akato

Abo mu cyiciro amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu mirenge ya Rwerere na Rusarabuye yo mu karere ka Burera, bagaragazaga agahinda baterwa n'ihezwa bakorerwa.

Mu marira n’agahinda kenshi, umwe ati: “tukiza ino baravuze bati dore batuzanyemo ngo abatwa, ngo ni abajura, nta hantu baba. Ubundi ngo ibintu byacu ngo barabimara! Ingaruka ni uko mbabara umutima.”

Undi ati:“twaba tunyuzeho, bati dore ba batwa banyuzeho! Twebwe iyo tunababwiye badufata nk’abasazi, icyo ni ikibazo. Ibaze kuba ari muri bariya bantu bose, ngo dore wa mutwa…none ari nkawe warenzaho iki? biratubabaza cyane kuba utakwicarana n’umuntu runaka!”

Aba baturage basabaga ko nabo bakwakirwa muri sosiyete nk'abandi ngo kuko ihezwa bakorerwa hari amahirwe bibavutsa arimo nko kubona abo bashakakana, kutanyura aho abandi banyura ndetse n'izindi ngaruka zabyo.

Icyakora umuyobozi w'akarere ka Burera, Mukamana Soline, yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu kwigisha gahunda ya ndi umunyarwanda, muri iyi mirenge ya Rwerere na Rusarabuye.

Ati: “ twagize ibiganiro binyuranye ku bumwe n’ubudaheranwa. Ntabwo dushobora kujya mu nama ngo dutahe tutavuze kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda. Turibanda aho cyane kuko muri gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa, gahunda ya Ndi Umunyarwanda zibaho, ubwo nituhagera aho tuzahashyira imbaraga mu murenge wa Rusarabuye na Rwerere. Ngira ngo icyumweru gitaha tuzaba twahageze kuko twahereye mu mirenge ya ruguru turimo kumanuka.”

Kutagira ubwiherero mu mirima, bituma indwara z’inzoka zidacika

Mu gihe leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya indwara z’inzoka n’izindi zikomoka ku mwanda binyuze mu gukundisha abaturage kwimakaza isuku n’isukura, inzego z’ubuzima ziragaragaza ko hakiri icyuho mu kurandura inzoka burundu bitewe na zimwe mu nzitizi nk’abirirwa mu bikorwa by’ubuhinzi batagira ubwiherero aho bakorera imirimo yabo bigatuma ukeneye kwikiranura n’umubiri yirwanaho mu gasozi.

Umwe ati "yiherera mu murima, nonese wabigenza gute? ukora ifumbire byihuse".

Undi ati "iyo wagiye guhinga ureba igisambu kiri hirya n'ubundi ukitunganya uko wakitunganya uri mu rugo". 

Soeur Reonille Kuradusenge, uyobora ikigo nderabuzima cya Kinoni giherereye mu karere ka Burera, yavuze ko kugeza ubu indwara z’inzoka ziri mu ziganje bahura nazo ari ikibazo gikwiye gutekerezwaho, cyane ko cyaba intandaro y’indwara y’inzoka kuri benshi muri ubu buryo.

Mbonigaba Jean Bosco, Umuyobozi w'agateganyo w'agashami gashinzwe guhashya indwara zititaweho n'izindi ziterwa n'umwanda muri RBC, yavuze ko ngo ingamba zafashwe zatanze umusaruro. Ariko kandi ngo kuba hari abacyituma ku gasozi bidindiza intego yo guhangana n’inzoka zo munda.

Mu Rwanda imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC igaragaza ko, mu bantu 100 usanga 41 barwaye inzoka zo mu nda bivuze ko miliyoni zirenge 5 z'abatuye mu Rwanda, barwaye inzoka, mu gihe urebye mu byiciro by'imyaka usanga abakuru aribo zibasiye cyane kuko mu bakuru 100 usanga 48 bazirwaye naho abana 100 bafite imyaka 5 kugeza kuri 15 usanga 41 bazirwaye naho abana 100 bari munsi y'imyaka 5 usanga harimo 31 bazirwaye.

Ubwiherero rusange budahagije butuma bihagarika bakaniherera mu nkengero z'umuhanda

Mu zindi nkuru twabagejejeho ni uko hari abaturage bakora ingendo zambukiranya uturere n’intara bavugaga ko babangamiwe no kutabona ubwiherero rusange ku mihanda, bigatuma biherera mu mashyamba no mu nkengero z’umuhanda, bakaba barasabaga ko bibaye byiza bakubakirwa ubwiherero mu nzira kugirango bajye bisayidira.

Kuri iki kibazo Minisiteri y’ibikorwaremezo yavuze ko kubaka ubwiherero ku muhanda bwonyine bitakunda ariko hari gahunda yo kubaka ubwihero nibura kuri buri sitasiyo ya lisansi aho abantu bazajya basanga n’izindi serivisi kugirango nabwo bubashe kwitabwaho.

Dr Jimmy Gasore, Minisitiri w’ibikorwaremezo ati "ubwiherero bwonyine buragora kubushyira ku muhanda kuko bisaba umuriro, bisa umuriro, bisaba amazi n'ubutaka na parikingi, ahantu h'impande z'umuhanda hari ibikorwa byinshi, hari ubwiherero, hari parikingi, hari ubucuruzi ku buryo usibye ubwiherero wahasanga na Resitora ikaba sitasiyo yuzuye, iyo niyo itanga igisubizo kurusha ubwiherero bw'ubatse buri bwonyine".   

Kamonyi: Abagore batwite bahangayikishijwe n’abirirwa bazenguruka mu ngo basaba inkari

Mu zindi nkuru kandi twabagejejeho ni uko hari mu karere ka Kamonyi bamwe mu bagore batwite bavugaga ko bahangayikishijwe n’abantu birirwa bazenguruka mu ngo zabo babasaba inkari, ntibabasobanurire aho bazijyanye, n’icyo zikoreshwa basabaga ubuyobozi kubiha umucyo.

Kuri ibi byifuzo byabo, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mme Uwiringira Marie Josee, yavuze ko ari igikorwa kizwi n’ubuyobozi kandi izo nkari zijyanwa gukorerwaho ubushakashatsi.

Umusanzu w'ubwiteganyirize bw'izabukuru wakubwe kabiri

Mu mpera z’uyu mwaka RSSB yatangaje ko umusanzu w’ubwizigamire bw’izabukuru wari 6% uzazamuka ukagera kuri 12% mu 2025, akazajya agabanwa mu buryo bungana hagati y’umukozi n’umukoresha.

Biteganywa kandi ko ubwo bwizigame buzajya bwiyongeraho 2% uhereye mu mwaka wa 2027 aho bizagera mu 2030 ageze kuri 20%.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki ya 2 Ukuboza, Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente, yashimangiye ko kuzamura umusanzu wa pansiyo bigamije abazajya muri pensiyo bazajya babaho neza.

Abantu batandukanye bagaragaje ko indwara y’ibicurane yiyongereye benshi bakibaza niba yaba ari Covid 19 yagarutse

Twabagejejejo inkuru kandi aho hari abantu batandukanye bagaragazaga ko indwara y’ibicurane yiyongereye benshi bakibaza niba yaba ari Covid 19 yagarutse, inzego z’ubuzima zasobanuye ko hakozwe ubushakashatsi ngo harebwe niba hari impinduka zabaye ku bicurane bisanzwe ariko basanze ari ntacyahindutse uretse ihindagurika ry’ibihe ndetse n’imyuka ihumanya ikirere igenda igera hirya no hino. 

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana ati "muri iyi minsi abaturage bamaze iminsi bataka ikibazo cyuko ibicurane byiyongereye twanabikozeho ubushakashatsi ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyagiye gifata ibipimo harebwa niba iyi virusi niba haraje indi tutari tuzi ariko icyagaragaye nuko virusi ubwayo ntabwo yahindutse ahubwo icyahindutse ni ikirere n'ibihe birahinduka".   

Muri uyu mwaka niho hagaragaye indwara ya Mpox 

Mu mayandi makuru kandi muri uyu mwaka mu kwezi kwa karindwi hagaragaye abantu babiri banduye indwara y’ubushita bw’inkende Mpox, icyo gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyatahuye abarwayi babiri banduye Monkeypox. Harimo umugore ufite imyaka 33 n’umugabo ufite imyaka 34 bose basanzwe bakorera ingendo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi ndwara yagaragaye mu Rwanda, nyuma y’uko yari imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye birimo na RDC.

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Monkeypox ari abakora umwuga wo kwicuruza, abaryamana bahuje ibitsina, abakora kwa muganga ndetse n’abakora ingendo mu duce twagaragayemo iyi ndwara.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, kandi giherutse gutangaza ko buri cyumweru abantu bane cyangwa batanu mu Rwanda bandura indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka Mpox, hafi ya bose bakayandura binyuze mu mibonano mpuzabitsina.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko nibura mu bantu 100 bapfa ku munsi mu Rwanda, barindwi baba bishwe na SIDA

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, wizihirijwe mu karere ka Rubavu, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko nibura mu bantu 100 bapfa ku munsi mu Rwanda, barindwi baba bishwe na SIDA, ahanini bitewe no kutamenya ko bayanduye cyangwa gutinya ko bigaragarira abantu bose.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida barenga ibihumbi 220.

RBC igaragaza ko 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanyuka ry’ubukana bwa virusi itera SIDA.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, Dr Ikuzo Basile, yavuze ko kuri ubu batangiye gufata ingamba zikomeye zirimo kongera serivisi za virusi itera SIDA ku bigo nderabuzima byose, izo serivisi zigatangirwa ubuntu. Ikindi ni ubukangurambaga kuko byagaragaye ko abantu badakoresha izo serivisi, basabwa kubigira inshingano .

Dr. Ikuzo yavuze ko kandi muri porogaramu y’uyu mwaka bagiye gutangira hari imiti ushobora gufata irimo nk’urushinge rumwe mu mezi abiri rukagufasha kwirinda kwandura virusi itera SIDA, urugero ni nk’umuti witwa Cabotegravir urukingo rwa virusi itera SIDA rugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda ku bantu bo mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi.

Mu Rwanda hagaragaye indwara ya Marburg

Mu kwezi kwa cyenda kandi muri uyu mwaka mu Rwanda hagaragaye indwara ya Marburg yanahitanye abakora mu nzego z’ubuzima aho abapfuye ari abantu 15, abayanduye bari 66 mu bipimo bisaga 7408.

Mu kwezi kwa cyenda tariki 27 ubwo hemezwaga ko mu Rwanda habonetse abarwayi ba Marburg inzego z’ubuzima zahanganye n’akazi gakomeye hagamijwe ko abanduye badatakaza ubuzima, kurinda ko ikwirakwira mu bice bitandukanye by’igihugu no kumenya aho iki cyorezo cyaturutse mu rwego rwo guhanga nacyo, none nyuma y’ibi byose u Rwanda rurishimira ko icyorezo cya Marburg cyarangiye.

Dr. Sabin Nsanzimana Minisitiri w’ubuzima ati "twabanje gushakisha ahantu henshi cyane mu bihugu duhana umupaka byahuye n'iki cyorezo ariko twaje gusanga iki cyorezo gikomoka ku murwayi wa mbere wakoraga ahacukurwa amabuye y'agaciro hafi hano y'umujyi wa Kigali, uwo mu rwayi wa mbere tukaba twaramugezeho mu rugendo rwatangiriye mu bitaro aho umurwayi twasanze uwo bashakanye akora aho muri icyo kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro ndetse tuza no kumupima dusanga yarigeze guhura n'ubwo burwayi tugera naho haba utwo ducurama. Ubu icyorezo cyararangiye ari nabwo nk'igihugu dutangaza ko icyorezo cya Marburg cyarangiye mu Rwanda". 

Kuva umurwayi wa nyuma avuye mu bitaro iminsi 42 irashize ariko hari ingamba zafashwe kugirango hatazagira ahandi cyongera guturuka nkuko Minisitiri w’ubuzima abivuga.

Ati "uducurama dukunda ahantu hijimye hari umwobo ushobora kuba hacukurwa amabuye y'agaciro cyangwa ari ubuvumo bwizanye cyangwa bwakozwe n'abantu ntabwo ari mu mabuye y'agaciro gusa, turakorana bya hafi n'abakora ahacukurwa amabuye y'agaciro kugirango abantu bategerana n'uducurama, aho turi hose mu gihugu twarahabonye harenga kuri 50 hose twahashyize ibimenyetso kuburyo abacukura amabuye y'agaciro ntaho bahurira natwo ni nako kazi tuzakomeza gukora kugirango tumenye utwo tuducurama tuba he kuko turimuka cyane".   

"Tuzakoresha ikoranabuhanga rizwi nka GPS dushyire ku mababa y'utwo ducurama kuburyo aho kagiye ubasha kumenya aho kari, ibyo biratangira mu minsi mike ni akazi gatuma tuzajya tumenya ibyorezo vuba bitaradutera n'ubwo burwayi".        

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rishimira ubuyobozi bw’u Rwanda ku ngamba zafashwe zatumye bahangana n’iki cyorezo cya Marburg kikarangira dore ko ijanisha ryagaragazaga ko 88% by’abanduye bapfa, ariko mu Rwanda abapfuye bakaba bangana na 22%, aho cyahitanye abantu 15 muri 66 bari bacyanduye.

 Dec 26, 2024 - 08:26