Abanyarwanda bafite impungenge ku muti urinda kwandura SIDA ugiye gutangira gutangwa

Bamwe mu baturage bavuga ko nubwo bashyigikiye igikorwa cyo gushyira ahagaragara umuti uzafasha abantu mu kwirinda kwandura virusi itera SIDA, ibi bishobora kuzaba intandaro yo kwandura izindi ndwara, inda z’imburagihe ndetse n’ibindi. Ibi bavuga ko bizaterwa n’imyumvire yo kumva ko igisubizo cyabonetse.

kwamamaza

Mu myaka 15 ishize igihugu cy’u Rwanda cyari cyaribasiwe n'abahitanwa na virusi itera SIDA, kugeza ubu Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kugabanya abantu bahitanwa na virusi itera SIDA ndetse n'abashobora kugira ibyago byo kuyandura, hadasigaye no gufasha abayanduye gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Imibare igaragaza ko buri munsi mu Rwanda abantu 9 bandura virusi itera SIDA, ibyatumye mu ngamba zisanzweho zo kuyirwanya, Minisiteri y’ubuzima iheruka gufata icyemezo cyo gutangira gutanga urushinge rurinda uwarufashe kuyandura mu gihe cy’amezi abiri.

Nubwo uru rushinge rwitezweho igisubizo, Dr. Ikuzo Basile, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA muri RBC avuga ko uru atari urukingo.

Ati "kuri ubu mu Rwanda twazanye uburyo bushya bwo kwirinda ubwandu bwa virusi itera SIDA aho ushobora gufata urushinge ukarufata rimwe mu mezi abiri, ubusanzwe twari dufite imiti ya prep , kuri ubu urwo rushinge ruje kunganira ibyo binini nkuko benshi bakunze kubivuga ntabwo ari urukingo ahubwo ni umuti uje kunganira ibyo binini bikazadufasha gukuraho kuba wafata ikinini kimwe buri munsi kandi urwo rushinge ushobora kurufata rimwe mu mezi abiri".        

Bamwe mu baturage bavuga ko batewe impugenge n’izindi nkurikizi zishobora kuzava kuri uyu muti bo bita urukingo, bitewe nuko hari benshi batazaba bagitinya kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Umwe ati "ibyo bizatera ubusambanyi cyane ahubwo birushijeho, mu rubyiruko nibyo bintu bya mbere biharawe muri iki gihe, bazajya bavuga bati nubundi nikingiye".     

Undi ati "hari benshi batunzwe n'uburaya kandi ntabwo byahagarara bashobora kwitwaza ngo twe twarakingiwe bagatangira gukorera aho ugasanga virusi iriyongereye cyangwa n'izindi ndwara".   

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima kigaragaza ko mu Rwanda abantu ibihumbi 229,784 bafite ubwandu bwa SIDA, muri aba abangana na 96% baba bazi uko bahagaze naho 98% bafata imiti, abandura buri mwaka ni ibihumbi 3,200 abiganjemo akaba ari urubyiruko.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kagali

 Dec 17, 2024 - 08:45