Bugesera: Abahinzi b'umuceri babangamiwe n'amateme make mu mirima yabo

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Gatare mu karere ka Bugesera babangamiwe n’amateme make ari hagati mu mirima yabo, ibintu bavuga ko bituma bagwa mu miferege bikoreye imifuka y’umuceri bawujyanye ku bwanikiro rimwe bakahavunikira.

kwamamaza

Aba bahinzi b’umuceri mu gishanga cya Gatare giherereye hagati y’umurenge wa Ruhuha na Mareba mu karere ka Bugesera,bavuga ko mu gishanga hari ikibazo cy’amateme adahagije hagati y’imirima yabo n’imiferege ikwirakwiza amazi mu mirima y’umuceri.

Bavuga ko mu gihe cyo gusarura umuceri,babura aho banyura kugira ngo bawugeze ku mbuga wanikwaho ku buryo iyo bikoreye ibifuka byawo,hari abagwa mu miferege bakahavunikira. Aha niho bahera basaba ko hashyirwamo amateme, kugira ngo bajye babona aho banyura ndetse binabarinde kugwa mu miferege bikoreye ibifuka by’umuceri.

Perezida wa Koperative Twizamure y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Gatare, Twagirayezu Esdras,nawe yemera ko ikibazo cy’amateme make muri icyo gishanga gihari ariko ko ashyirwamo na koperative ishinzwe amazi n’ibikorwaremezo muri icyo gishanga,bityo ko bateganya gushyiramo amateme ane gusa.

Yagize ati "ikibazo cy'amateme gihari turakizi ariko ntago kireba koperative cyane kubera ko biraya bikorwaremezo bireba ishyirahamwe ry'amazi, hari ayo bateganya gushyiramo muri uyu mwaka, barateganya gushyiramo amateme ane, ubwo rero bashyiriyemo menshi icyarimwe byatuma abanyamuryango bakatwa ibintu byinshi ugasanga na none umunyamuryango atahiye aho".

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera kuri iki kibazo cy’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Gatare babangamiwe n’uko nta mateme arimo,inshuro twahamagaye umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Umwali Angelique ntiyitabye ariko tumwandikiye ubutumwa bugufi, adusubiza ko icyo kibazo batakizi,bityo ko bazajya kubareba kigakemurwa

Ubutumwa bugufite bugira buti "icyo kibazo sinari nkizi ariko turaza kubasura turebe uko cyakemuka".

Si ikibazo cy’amateme gusa abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Gatare bafite,ahubwo hari n’ikibazo cy’utuyira duto cyane turi hagati y’imirima yabo y’imiceri tuzwi ku izina ry’utudike, ku buryo kuhanyura bisaba kwigengesera,waba wikoreye umufuka w’umuceri bikaba ikibazo gikomeye.

Igishanga cya Gatare gifite ubuso bungana na hegitari 37,gihingwamo n’abanyamuryango 402.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Bugesera

 Oct 18, 2022 - 13:45