Amajyepfo: Abajyanama b'uturere barasabwa kuva mu mpapuro bagashyira mu bikorwa

Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo buravuga ko abari muri Njyanama z'uturere bakwiye kuva mu magambo bagashyira mu bikorwa ibyo bavuga kugira ngo intego u Rwanda rwihaye zo gukura abaturage mu bukene zigerweho uko bikwiye nyuma y'aho bigaragariye ko hari ibipimo by'imibereho myiza y'abaturage bikiri hasi.

kwamamaza

Intara y'Amajyepfo ituwe n'abaturage basaga 3,000,000, bari mu turere 8, natwo dufite abajyanama 136. Guverineri Kayitesi Alice avuga ko aba bakwiye gutanga umusaruro ugaragara cyane cyane muri gahunda zikura abenegihugu mu bukene bigendanye n'intego igihugu cyihaye, inama bajya bakazivana mu magambo bakazishyira mu bikorwa.

Bamwe mu bajyanama bumviye hafi uyu mukoro, ni 17 bo mu karere ka Ruhango bakoze umwiherero, barebera hamwe aho bafite intege nke, n'aho bakwiye kuzongera.

Bimwe mu byo aba bajyanama b'akarere ka Ruhango bagiye gushyiramo imbaraga, ngo harimo kwihutisha gahunda yo gukura abaturage mu bukene, kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo ya 2023-2024, n'ibindi.

Ni ibintu ubuyobozi bw'Intara buvuga ko bikwiye kuba umuco w'abari muri Njyanama z'uturere twose, bakarwanya inzara kuko ngo bidashoboka kuyobora umuturage ushonje, adafite ubwisungane bwo kwivuza, abana batiga n'ibindi bigira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y'umwenegihugu.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Amajyepfo

 Nov 13, 2023 - 15:52