Burera: Bababazwa no guhezwa no guhabwa akato

Abo mu cyiciro amateka agaragaza ko basigaye inyuma batuye mu mirenge ya Rwerere na Rusarabuye bavuga ko baterwa agahinda n'ihezwa bakorerwa. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko bugiye kongera imbaraga mukwigisha gahunda ya ndi umunyarwanda muri iyi mirenge yombi.

kwamamaza

Abaturage bagaragaza ko basigaye inyuma bo mu mirenge ya Rwerere na Rusarabuye yo mu karere ka Burera, iyo bagumufunguriye imitima bakakugaragaraiza agahinda baterwa n'ihezwa bakorerwa, bituma kubahoza no kubakomeza bitwara umwanya.

Mu marira n’agahinda kenshi, umwe ati: “tukiza ino baravuze bati dore batuzanyemo ngo abatwa, ngo ni abajura, nta hantu baba. Ubundi ngo ibintu byacu ngo barabimara! Ingaruka ni uko mbabara umutima.”

Undi ati:“twaba tunyuzeho, bati dore ba batwa banyuzeho! Twebwe iyo tunababwiye badufata nk’abasazi, icyo ni ikibazo. Ibaze kuba ari muri bariya bantu bose, ngo dore wa mutwa…none ari nkawe warenzaho iki? biratubabaza cyane kuba utakwicarana n’umuntu runaka!”

Basaba ko nabo bakwakirwa muri sosiyete nk’abandi kuko ihezwa bakorerwa hari amahirwe bibavutsa arimo nko kubona abo bashakana, kutanyura aho abandi banyura, ndetse n’izindi ngaruka zabyo.

Umwe ati: “ mwadukorera ubuvugizi nuko tukabaho nk’abandi basanzwe.”

Undi ati: “ natwe bakaba bavuga ngo dore ba banyarwanda baratambutse. Nonese ko dutambuka ngo bariya ni abatwa bavuye mu ishyamba.”

“twebwe icyo dusaba leta y’ubumwe ni uko yadukorera ubuvugizi, rigashyira abantu kuri gahunda bakareka kutuvangura.”

Icyakora MUKAMANA Soline; umuyobozi w'akarere ka Burera, avuga ko bagiye kongera imbaraga mu kwigisha gahunda ya Ndi umunyaRwanda, muri iyi mirenge ya Rwerere na Rusarabuye.

Ati: “ twagize ibiganiro binyuranye ku bumwe n’ubudaheranwa. Ntabwo dushobora kujya mu nama ngo dutahe tutavuze kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda. Turibanda aho cyane kuko muri gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa, gahunda ya Ndi Umunyarwanda zibaho, ubwo nituhagera aho tuzahashyira imbaraga mu murenge wa Rusarabuye na Rwerere. Ngira ngo icyumweru gitaha tuzaba twahageze kuko twahereye mu mirenge ya ruguru turimo kumanuka.”

Aba baturage bafatwa nk’abasigajwe inyuma n'amateka… mu mvugo ziri gusazana n’ahashize banagaragaza ko uretse ni hezwa bakorerwa, hari na gahunda zireba abandi bo badatumirwamo. Izo zirimo nko migenzo y'ubukwe, gutabarana ndetse n'ibindi. Icyokora bavuga ko bihagararaho bakayijyamo nuko bakirirwa kuba abavumba.

@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star – Burera.

 Feb 16, 2024 - 11:31