Kamonyi: Abagore batwite bahangayikishijwe n’abirirwa bazenguruka mu ngo basaba inkari

Bamwe mu bagore batwite baravuga ko bahangayikishijwe n’abantu birirwa bazenguruka mu ngo zabo babasaba inkari. Bavuga ko badasobanukirwa n’aho bazijyanye ndetse n’icyo zikoreshwa. Basaba ubuyobozi kubiha umucyo. Nimugihe Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko bikorwa mu buyo buzwi n’ubuyobozi, kuko izo nkari zijyanwa gukorerwaho ubushakashatsi bw’umuti.

kwamamaza

Umubyeyi umwe yabwiye Isango Star ko “nonese ko tubona ibimoto byiruka, byiruka! Hari ibiba bitwikiriye, tukabona bari kujyana amabase...!”

Uyu mubyeyi kimwe na bagenzi be batuye mu Murenge wa Gacurabwenge, bavuga ko izo moto atari izitwara abagenzi ahubwo zitwara ibisanduka bikozwe muri plastique, ariko mo imbere harimo utujerekani dupfundikiye tuba turimo inkari z’abagore batwite.

Umugore umwe avuga ko kuba batarabisobanuririwe, ntibabwirwe aho zijyanwa ndetse n’icyo zikozwa bibahangayikishije.

Ati: “abayobozi babigira ubwiru, ntabyo bavuga. Ni ikibazo gikomeye kubera ko tubirenganiramo! Dushiduka baza gutwara inkari.”

Undi mubyeyi yuzemo, ati: “ ntabyo bigera badusobanurira gusa ni ukubona ngo barazitwara, ntituzi ngo ziba zigiye hehe, ngo bazikoresha iki? Twebwe mwadukorera ubuvugizi mukatubariza abari hejuru nyine, aho izo nkari ziba zigiye n’icyo ziba zigiye gukoreshwa.”

Yongeraho ko “ biba bibangamye kuko niba njyewe ntanze inkari zanjye mba mbasha kumenya ngo havuyeo uwuhe musaruro?!”

Mu gusobanura uko bigenda, Undi mubyeyi wahuye n’iki kibazo, avuga ko “ bukeye haza moto, inzanira akabido n’ikintu cyo kunyaramo! Barambwira ngo njye nyaramo nsukemo bazajya baza kuzitwara hashize iminsi ingahe! Ntibadusobanuriye aho bazijyana. Nawe ni urugero, nkaza nkakubwira nti ‘ni inkari utazi icyo ugiye kuzamarisha, ntibyakubangamira wowe?”

Gusa umwe muribo avuga ko yabwiwe ko ari ubufasha ari gutanga, ati: “bambwiye ko ari ubufasha turi gukora, kugira ngo abandi babyeyi bafite ikibazo cyo kutabyara, babyare. Ariko ntabwo tuzi neza niba koko izo nkari aricyo zimara.”

Iruhande rw’ibi kandi, ngo abatwara inkari bashobora no gutinda kuza kuzitwara nuko bigatera umwanda mu rugo.

Banavuga ko mu nteko z’abaturage zikorwa, ntacyo ubuyobozi bwigeze bubasobanuriraho iby’icyo gikorwa.

Aba babyeyi bavuga ko hari abashobora kwihosha inyuma yabyo bagakora n’ibyaha birimo forode, bagasaba ko byahabwa umucyo, byanashoboka abazitanga bakagira icyo bahabwa.

Umwe ati: “Erega hari forode nyinshi zishobora gutwarwamo ariko ababibona bakavuga bati ni za nkari, kandi atarizo! Kandi ibimoto biba byiruka cyane kuburyo niyo cyagonga umwana ntiwamukurikirana ngo umubone!”

Undi ati: “twebwe turasaba ubufasha bw’uko bataza gutwara inkari zacu ku buntu, bajya bagira ikintu runaka batugenera kugira ngo tugire inkari nyinshi, akabido kuzure vuba, bajye baduha n’iyo sabune, isukari, n’ifu y’igikoma kugira ngo tujye tubona uko tunyara! Umuntu anyara ari uko yanyweye nonese wanyara ute utanyewe! Kandi bo bafite kampani bakorera kandi n’abo bakozi baza gutwara inkari barahembwa.”

UWIRINGIRA Marie Josee; umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ari gikorwa kizwi n’ubuyobozi kandi izo nkari zijyanwa gukorerwaho ubushakatsi.

Ati: “ikibazo cy’inkari, ntabwo bazaka umubyeyi cyangwa umugore utwite ku gahato kuko babasanga ku kigo nderabuzima, aho bajya kwipimishiriza inda, bakabasaba ko ubyemeye inkari ze zakorwaho ubushakashatsi. Ni ubushakashatsi buzwi, bwemewe na RBC, ntabwo bishyurwa.”

Ku basaba ikiguzi, Mayor UWANYIRINGIRA, avuga ko“Bivuze ngo uwabona atabasha kuzitanga muri abo babyeyi cyangwa abo bagore baba batwite bavuga ko bakenera ikiguzi cy’inkari, ntabwo ari ikiguzi kuko ni ubushakashatsi bw’umuti bari gushakamo ntabwo barawubona. Nibawubona ukajya ku isoko wenda bazabahemba ariko ubu ubwo bushakashatsi ntacyo burageraho.”

Abaturage bavuga ko mu gihe cyose iby’iki gikorwa cyo gukusanya inkari z’abagore batwite bagisobanurirwa byimbitse, haboneka umubare munini w’abawkitabira kuzitanga ndetse n’intego yacyo ikagerwaho ku ijanisha ryifuzwa. Nimugihe hari  abikandagira kuzitanga cyangwa bakazitanga bagononwa.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Kamonyi.

 Feb 23, 2024 - 14:07