Rwamagana: Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kirashima umusanzu ukomeye w'abatanga amaraso

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda (RBC), gitangaza ko kuba hari abantu bamaze kugira umuco wo gutanga amaraso, ari umusanzu ukomeye mu rwego rw’ubuzima, bityo kigasaba abatinya kuyatanga kwikuramo ubwo bwoba kuko kuyatanga bigira akamaro ku buzima bw’abayatanze.

kwamamaza

Ni umunsi mu Rwanda wizihirijwe mu karere ka Rwamagana, nka kamwe mu turere tugira uruhare mu gutanga amaraso menshi mu gihugu.

Dr. Gashayija Christophe umukozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, mu ishami ryo gutanga amaraso, avuga ko usibye kuba umuntu yatanga amaraso kugira ngo akize ubuzima bwa benshi bayacyenera, ngo binagira akandi kamaro kuri we ko guhora azi uko ubuzima bwe buhagaze nta kiguzi atanze.

Yagize ati "ubushakashatsi bwagaragaje yuko hari indwara gutanga amaraso kenshi birinda, twavuga nk'umuvuduko w'amaraso, ubushakashatsi bugaragaza ko uko utanga amaraso ni nako uba wirinda izo ndwara, turagusuzuma ku buntu tukagupimamo izo ndwara, urazimenya bikagufasha kwirinda".  

Mu buhamya bwa Mukagahiza Imaculle ndetse na mugenzi we Mureganshuro Faustin bo mu karere ka Rwamagana nka bamwe mu bamaze gutanga amaraso inshuro nyinshi mu ntara y’Iburasirazuba, bagaragaza ko kuva batangira gutanga amaraso nta kibazo bahuye nacyo, bityo bagasaba bagenzi babo gufatanya bagakiza ubuzima bw’abakenera amaraso.

Mureganshuro Faustin yagize ati "iyo numvise mugenzi wanjye wari ukeneye amaraso ayahawe akarokora ubuzima bwe yagombaga gupfa akaba arokotse ntapfe ni igikorwa gikomeye cyane uba ukoze cy'intangarugero gikomeye cyane". 

Yakomeje agira ati "bagenzi banjye icyo nabifuriza nuko nabo bagira umutima wo gutabara, gutanga amaraso ni byiza nta n'ingaruka bigira, baze dutange amaraso turi benshi amaraso abashe kuboneka ye kujya abura".   

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda (RBC), gitangaza ko hamaze guterwa intambwe ikomeye mu gutanga amaraso, kuko ibitaro biyasaba biyabona ku kigera cya 99.46%.

Ni mu gihe hashimwa umusanzu ukomeye w’ikigo Zipline gifite utudege tutagira abapiloti, dufasha muri serivise yo kugeza amaraso mu bitaro bitandukanye. Kugeza ubu Zipline ifite sitasiyo ebyiri z’utudege tutagira abapiloti zirimo iyo mu karere ka Kayonza ndetse no mu ka Muhanga.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Jun 15, 2023 - 07:45