Abanoteri bikorera bemerewe gutanga serivisi z'ihererekanya ry'ubutaka.

Ba Noteri bashya bigenga 72 bahawe amahugurwa kuri uyu wa Gatatu arebana n’imitangire y’izi serivise, aho bavuga ko ari umukoro bafite wo gukomeza gukorera muri uwo mujyo bafasha abaturage kubona serivisi uko babyifuza bidatwaye igihe kirekire.

kwamamaza

Mu rwego rwo kwihutisha serivisi z’ubutaka ba noteri bagera kuri 72 bahawe amahugurwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ubutaka aho bagiye gukomeza gufasha abandi ba noteri 84 bari basanzwe barahuguwe ku kwemeza inyandiko zirebana n’ibyangombwa by’ubutaka cyane cyane muri serivisi zijyanye n’ihererekanya ry’ubutaka hagati y’umuguzi n’umugurisha mu gihugu hose nkuko bamwe baganiriye na Isango Star babigarutseho.

Umwe yagize ati "nyuma yaya mahugurwa turasabwa kugirango dutange serivise nziza inoze ndetse no kugirango yihute abaturage babone serivise yihuse, ba noteri b'ikorera bazaba bari mu ntara zitandukanye".  

Undi yagize ati "biradusaba ubunyangamugayo, gutanga serivise zihuse ndetse no gukorana n'izindi nzego". 

Ubusanzwe serivisi z’ihererekanya ry’ubutaka, zakorwaga na ba noteri bakorera ku mirenge, ntibyihute kubera izindi nshingano, nyamara izi serivise zitakagombye kurenza iminsi 7, abahererekanyije ubutaka batarabona igisubizo gusa kugeza magingo aya n’ibintu abaturage bavuga ko byakemutse.

Nishimwe Marie Grace ukuriye ishami rishinzwe imicungire y’ubutaka mu kigo cy’igihugu cy’ubutaka aravuga ko icyo biteze kuri aba ba noteri bashya bigenga mu mitangire ya serivisi z’ubutaka harimo gutanga izi serivisi mu buryo bwihuse nkuko hashyizweho amabwiriza yongerera ba noteri bigenga korohereza abaturage kubona izi serivisi kandi mugihe gito.

Yagize ati "icyo tubitezeho cyane ni ukwihutisha serivise kugirango buri muturage abone serivise kandi abone serivise mu buryo bwihuse kandi serivise nziza, aba ba noteri bashobora gukora dosiye cyangwa bagakora ihererekanya ry'ubutaka mu gihugu cyose, ibyo bituma serivise ishobora kuboneka mu munsi umwe".  

Mu kazi aba bakozi bagiye guhangana nako harimo kwemeza inyandiko z’ihererekanya ry’ubutaka, gutanga ibyangombwa bishya by’ubutaka, ndetse no gufasha gukemura zimwe mu mbogamizi zishingiye ku mutungo w’ubutaka mu mategeko.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star  Kigali

 Jul 20, 2023 - 13:05