Nyamagabe: Arara mu gisa na nyakatsi nyuma yo kwizezwa isakaro ntarihabwe

Mu karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Gasaka, umubyeyi Muhawenimana Marie Ladegonda arasaba ko yafashwa kubona isakaro akava mu gisa na nyakatsi abamo.

kwamamaza

Muhawenimana Marie Ladegonda, utuye mu mudugudu wa Dusego, mu kagari ka Nyabivumu mu murenge wa Gasaka avuga ko akimara gupfusha umugabo bari barashyingiranywe amusigiye abana 3, imibereho yatangiye kuba mibi inzu yari ishaje ibura gisana, anagerageje kuyizamura ngo ahabwe isakaro nk’uko yari yabyijejwe n’ubuyobozi nti bwarimuha bimutera kuba mu kirangarizwa kidasakaye, aho imbeho n’imvura bitamworoheye.

Ati "hari igihe cyageze baravuga ngo abantu nibashinge inzu babahe amabati, naraje mpita nubaka nshyiraho shitingi bigezeho biba ngombwa ko na shitingi isaza igenda itoboka, umugabo wanjye yitabye Imana mfite abana 2 n'inda mbaho ngenda nkodesha, aho mbyariye mpita ngira n'ikibazo cyo mu mugongo, kwivuza ni ibintu bingora kuko imiti imwe n'imwe ntabwo mituweli iyishyura".    

Akomeza agira ati "nandikiwe imiti yo kunywa y'ibihumbi 86700 ya buri kwezi, ntakindi kintu ndeba, ngize nk'amahirwe bagakomeza bakamvuza nkabona iyo miti ngakira cyangwa nkabona n'iryo sakaro kuko no kwa muganga ndi kujyayo bakambwira ko ndi kugira ibindi bibazo bikomeye".    

Abaturanyi ba Muhawenimana, bavuga ko iteka bahora bikanga ko babyuka bagasanga hari icyamuhohoteye kuko aba asa n’uri hanze.

Ni ikibazo Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes avuga ko atari akizi ariko ngo agiye kugikurikirana.

Ati "ntabwo muzi byasaba ko mbanza ngashaka amakuru yabyo, ni ikibazo byasaba ko mbanza nkagishakaho amakuru kuko si ikibazo nsanzwe nzi".  

Muhawenimana Marie Ladegonda, uvuga ko afite n’uburwayi mu gihe cy’imvura ataba yorohewe. Abana bo ngo bahora kwa muganga, ariho ahera asaba gutabarwa agahabwa isakaro byibura akabona aho akinga umusaya atavirwa ngo ibi byamufasha guca inshuro noneho yizeye umutekano w’abana be adakora ahangayitse ngo abana arasanga umuvu wabatwaye.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyamagabe

 Jan 8, 2024 - 08:48