Ku nshuro ya mbere ihuriro ry'amahoteli ryibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa kabiri abagize ihuriro ry’amahoteli mu Rwanda bibutse abari abakozi b’amahoteli bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bakaba babikoze kunshuro ya mbere. Mu butumwa bahawe basabwe gukundana mu rwego rwo kwimakaza ubumwe hirindwa ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.

kwamamaza

Mu ijambo ry'ihumure ku bahuriye muri iri huriro ry’amahoteli ubwo bari bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bavuze ko ari ibihe biba bikomeye abantu baba bagomba kuzirikana ko ibyabaye bitakongera kubaho.

Mu buhamya bwatanzwe na Wellaris Bizumuremyi uzwi ku izina rya Zozo wari umukozi wa Mille Collines mu gihe cya Jenoside, ari naho Rusesabagina yarari ubwo indege yari itwaye uwari Perezida Juvenal Habyarimana yaraswaga, yavuze ko nyuma y'iminsi itanu abanyamahanga bari bamaze kugenda abari bahahungiye basabwe kwishyura abatari bafite ubwishyu batangaga ingwate kandi icyo gihe Rusesabagina niwe wari wasigaranya ubuyobozi.

Uhagaririye ihuriro ry'amahoteli Frola Nyirabatsinda yavuze ko mu mahoteli harimo n'abarokotse Jenoside baba bakeneye gufatwa mu mugongo, anasaba Leta ko yabegera bakabaha amahugurwa kugirango Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

Yagize ati "mu mahoteli harimo abanyamahanga, bakaneye kumenya ni ibiki byabaye muri Jenoside mu Rwanda , hato atazagwa mu cyaha cyo gupfobya kandi ari iruhande rw'inzibutso,abarokotse dukeneye ko bagenzi bacu tubana umunsi ku munsi badufata mu mugongo tukajyana kwibuka abacu twabuze,abakozi bo mu mahoteli bakeneye amahugurwa menshi kugirango bagire umutima wa kimuntu ibyabaye ntibizongere". 

Uru rwego rw'amahoteli ni ubwambere rwibutse rukaba rubimburiye andi masendika 16 ahuriye mu rugaga CESTRAR.

Dativa Mukaruzima umuyobozi uhagaririye abagore muri CESTRAR yavuze ko icyo gihe yakoraga mu bitaro bya CHUK , avuga ko mu nshingano bafite harimo gutoza abagore n'abakobwa nkabafite uruhare rukomeye mu muryango nyarwanda.

Yagize ati "umugore ni umutima w'urugo kandi icyo umugore ashatse umugabo nawe aragishaka n'Imana ikagishaka, abagore iyo baza kuba barakoze inshingano zabo muri kiriya gihe ntabwo Jenoside iba yarabaye, nicyo kintu tugomba kugira tukaba intwari tukigisha abagore yuko bagomba kuba intangarugero". 

Abagize iri huriro ry’amahoteli ni ku nshuro ya mbere bakoze iki gikorwa cyo kwibuka mu rwego rw’amahoteli. Impamvu bagiye kwibukira ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi rushyinguyemo abasaga 259,000 ni ukugirango barusheho gusobanukirwa amateka ya Jenoside.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Apr 19, 2023 - 07:37