Gisagara: Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari bahawe moto zibafasha mu kazi

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo buravuga ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu karere ka Gisagara bakwiye kurushaho gukunda ibyo bakora no kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage.

kwamamaza

Izi moto zashyikirijwe aba banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari muri Gisagara zirimo izo mu bwoko bwa Bajaj Boxer 150, Bajaj Boxer 125 na Discover 125. Bamwe mu bazihawe bagaragaza ko zije bazikeneye.

Umwe yagize ati "ni ibyishimo, kugirango tubashe kugera ku muturage ufite ikibazo byatugoraga kumugeraho kugirango tumuhe serivise ariko izi moto baduhaye zigiye kutworohereza urugendo ku buryo tugiye kuzajya dukemura ibibazo ku gihe kandi bikagenda neza".

Undi yagize ati "mu kazi dukora twagiraga imbogamizi zo kutihuta mu kazi mu gihe twabaga dutabajwe n'umuturage cyane cyane nka nijoro ariko kuko tubonye moto hari byinshi biza gukemuka, kwegera abaturage cyane, biraza kudufasha mu kwihuta kugera ku muturage, ari ugukemura ibibazo by'abaturage, ari ukubatabara mu gihe bagize ibibazo byose biraza gukemuka mu buryo bwihuse".     

Ni moto ngo zidakwiye gutera impungenge abazihawe kuko zizewe kandi bazakomeza kugenda bahabwa ubufasha nkuko Seneza Emmanuel uhagarariye Universal Auto limited yazitanze abisobanura.

Yagize ati "ni moto nziza kandi zikomera, ku bijyanye n'ubuziranenge ni moto idapfa uko ibonye, nta kibazo bazahura nacyo kuko ni moto zimaze igihe kirekire kandi turi hafi yabo mu buryo bwose".     

Guverineri w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yavuze ko n’ubwo aba banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bahawe izi moto, atari umwanya wo kwirara ahubwo bakwiye kurushaho gukunda ibyo bakora no kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage.

Yagize ati "ubu ni uburyo bwo kubafasha kugirango akazi bakora bagakore neza kandi kaborohere kurushaho ariko kandi harimo n'uruhare rwabo,iyo ukunda icyo ukora n'ibindi byose urabikora n'inshingano urazuzuza n'abaturage urabegera na gahunda za leta zibareba uzibagezaho neza, iyo umuntu akunda icyo akora agikora neza kandi akagishyiraho umwete akabasha kugera ku ntego aba yariyemeje".   

Akarere ka Gisagara gatanze izi moto ku banyamabanga nshingwa bikorwa b’utugari ari aka kabiri mu ntara y’Amajyepfo, ndetse ngo iyi gahunda ikazakomereza no mu tundi turere dutandatu dusigaye.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Gisagara

 Jan 18, 2023 - 08:10