Biteganyijwe ko urubyiruko ibihumbi 100 ruzabona akazi binyuze muri Porogaramu ya Aguka

Kuri uyu wa 3 Repubulika y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye batangije gahunda yiswe Aguka programme, ni gahunda igamije gufasha urubyiruko kwagura ibitekerezo byarwo bikavamo imishinga y’iterambere izarufasha kuba ba rwiyemezamirimo ndetse bagatanga n’akazi ku bandi.

kwamamaza

Ku bufatanye n’inzego zitandukanye za Leta n’abafatanyabikorwa, hatangijwe gahunda yiswe Aguka Programme igamije gufasha urubyiruko kwagura ibitekerezo byarwo by’imishinga ibyara inyungu maze bigashyirwa mu ngiro ndetse bigaterwa inkunga ku buryo bibyarira rubanda nyamwinshi inyungu.

Dr. Utumatwishima Abdallah Minisitiri w’urubyiruko nibyo yagarutseho atangiza ku mugaragaro iyi Porogaramu.

Yagize ati “uyu mushinga munini uzaha akazi urubyiruko ibihumbi 100, ni umushinga ushaka urubyiruko rufite ikintu ruheraho, ku bantu batekereje uyu mushinga batekereje ko umuntu wese icyo asabwa ni igitekerezo cyiza[……]

Kuri uyu munsi ninabwo hahembwe imishinga yahize indi mu nzego zitandukanye binyuze muri Youth Connect aho uwa mbere wahembwe agera kuri miliyoni 25 uwa 2 uhabwa miliyoni 20.

Bamwe mu bahawe ibihembo barahamya ko urubyiruko koko rufite ibitekerezio byinshi byavamo imishinga ikomeye ariko ikibuze ari ukuyigaragaza.

Umwe yagize ati “urubyiruko dufite ibitekerezo ariko hari igihe tugira ubwoba bwo kubishyira hanze, icyo dusabwa ni ugutyaza ibitekerezo dufite, tukareba uko twabibyaza umusaruro, niba duhawe nk’aya mafaranga tukamenya ngo turayabyaza umusaruro gute kugirango duhe n’abandi akazi, urubyiruko tureke kwitinya dufite ibitekerezo”. 

Undi yagize ati “icyo dusabwa nk’urubyiruko ni ukugira ubushake, gutangira gushyira mu bikorwa gushaka amakuru cyane, tukegera abantu bagiye batandukanye, kumenyesha ibyo dukora”.

Dr. Utumatwishima Abdallah Minisitiri w’urubyiruko anavuga ko abahawe inkunga zitandukanye bazakurikiranwa bakagenzurwa kugirango batazipfusha ubusa.

Yagize ati “tuzakurikirana yuko witeza imbere kandi ko wateje imbere n’abandi, nituza kugusura ujye uba witeguye ko itaranto wahawe ugiye kuyikuba kabiri”. 

Biteganyijwe ko ku bwa Porogaramu ya Aguka mu gihe kingana n’imyaka ine urubyiruko ibihumbi 100 ruzaba rufite akazi.

 Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 11, 2023 - 12:23