Urubyiruko rukwiye gutekereza mu buryo bwagutse rugashora imari ruhereye kuri bike rufite.

Inzobere mu bukungu ziravuga ko kugira ngo urubyiruko ruzagire ahazaza hashingiye ku mikoro, rukwiye gutekereza mu buryo bwagutse rugashora imari ruhereye kuri bike rufite.

kwamamaza

Imibare y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda yerekana ko, mu banyarwanda miliyoni 13,246,394, abagera kuri miliyoni 3,595,670 b'imyaka 16–30 ari ubyiruko, 72.3 % byabo barize kandi 17.41% by'urubyiruko rwo mu Rwanda nta mirimo rufite.

Urubyiruko iyo ibi rubihuje n'intambara zisimburana mu isi zikagira uruhare mu guhungabanya ubukungu bw'ibihungu ku mpunzandengo ya 3% buri mwaka nk'uko ikigega cy'isi cy'imari (IMF/FMI) kibitangaza, ngo rusanga ejo hazaza harwo hatari heza.

Uko urubyiruko rwo mu Rwanda rubayeho, binagaragazwa n'imibare y'abasuhukira mu bindi bice bashakisha amaramuko.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, cyerekana ko 30% by'urubyiruko rwose rwo mu Rwanda rungana 1,066,715 baba mu turere batavukiyemo aho abenshi bava iwabo berekeza mu mijyi nka Kigali ku kigero cya 73%, abandi bagasuhukira mu Ntara y'Iburasirazuba.

Dr. Canisius Bihira inzobere mu bukungu akavuga ko umuti waba gukora ibifite inyungu.

Ati "urubyiruko ntabwo rureba imbere ngo rurebe ikizaruteza imbere, rukwiye kureba aho rufite inyungu aho rudafite inyungu bakabireka".  

Mu mibereho y'urubyiruko, imibare y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda yo mu 2023 igaragaza ko 5,1% by'urubyiruko rw'Abanyarwanda rutageze mu ishuri, 45.8% bakora ibirimo ubuhinzi, ubworozi, n'uburobyi, 63.5% babikorera mu byaro, 14.1%  bakabikorera mu mijyi, 9.7% bakora ubucuruzi n'ubukanishi bw'ibinyabiziga, 7.1% babarizwa mu bwubatsi, 97% bafite ubwisungane mu kwivuza, 20% ni abakuru b'imiryango.

Abari hagati y'imyaka 16–30 bangana 89.4% bazi kwandika no gusoma neza Ikinyarwanda, 33% basoma bakanandika neza Icyongereza mu gihe 5% ari bo babishobora mu Gifaransa.

Iyi mibare igaragaza ko urubyiruko rw'abasore rutitabira gushyingirwa kuko 71% bo mu byaro na 86% bo mu mijjyi bategereza nibura bakagera mu myaka iri hagati ya 30-43.

Mu gihe kandi mu bijyanye n'imirimo urubyiruko rwo mu Rwanda ibumbi 70,734 ruri hagati y'imyaka 16–30 rungana 2% mu mikorere yarwo, rubangamirwa n'ubumuga rufite, mu myemerere, 93% by'urubyiruko rwo mu Rwanda ni Abakristu, aba barimo 40% b'Akatolika, 21% bo muri ADEPR, 14% b'Abaporoso, 12% ni Abadivantisiti, na 0.4% batagira aho basengera.

Inkuru ya RUKUNDO Emmanuel / Isango Star 

 Nov 22, 2023 - 20:15