Abakodesha inzu zo guturamo mu mujyi wa Kigali baravuga ko ubukode bw'inzu bukomeje guhenda

Mu gihe Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo kujya itanga ubufasha ku bafite imishinga yo kubaka inzu zihendutse zigenewe guturwamo hagamijwe gukemura ikibazo cy’amacumbi mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi iwunganira ahenze, abaturage baracyagaragaza ko ikibazo cy’inzu zo guturamo ubukode buhenze cyane.

kwamamaza

Bamwe mu baturage bavuga ko kugirango umuntu abone aho kuryama bigoye kuko inzu kuzikodesha bihenze cyane mu mujyi wa Kigali.

Kuba hari ikibazo cy’inzu zikodeshwa zo guturamo zihenze, leta hari gahunda yashyizeho yo kubaka inzu ziciriritse zatuma abantu bagira aho gutura no gukodesha.

Leopord Uwimana umuyobozi ushinzwe ishami ryo guteza imbere amazu ahendutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority) avuga ko biri gukorwa bafatanyije n’abashoramari ariko na leta iri kureba uburyo nayo yabigiramo uruhare.

Ati "gahunda y'amazu aciriritse hatangiwe amazu yo kugurisha, ikaba ari gahunda yatangiye muri 2016 na 2017 aho kuva icyo gihe hari imishinga itandukanye irimo kubaka amazu, amenshi ntararangira ariko mu gihe cy'umwaka hari amazu menshyi azaba arangiye abantu bakabona amazu yo kwigurira, kuri gahunda yo gukodesha leta irakiga uburyo nayo yabigiramo uruhare ariko ni gahunda itarasobanuka, itarafata umurongo".  

Mu gukemura iki kibazo kandi hahashyizweho amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yerekeye ubufasha leta izajya itanga ku mishinga yo kubaka inzu zihendutse zo guturamo, yasohotse mu igazeti ya leta yo ku wa 21 Ukwakira 2022.

Muri ayo mabwiriza hagaragaragamo ko mu bufasha leta itanga harimo ubutaka, ibikorwaremezo cyangwa byombi hakurikijwe imiterere y’umushinga. 

Imibare y’’umuryango w’abibumbye igaragaza ko mu mwaka wa 2050, abatuye isi bagera kuri 68% bazaba batuye mu mijyi. Ni igipimo bagaragaza ko kizaba cyarazamutse ugereranyije nuko bimeze ubu, aho abatuye imijyi bangana na 55% by’abatuye isi.

Mu Rwanda n'aho imibare yerekana ko abatuye umujyi wa Kigali bakomeje kwiyongera ndetse ko mu mwaka wa 2050, hafi miliyoni 4 z’abaturage aribo bazaba batuye umujyi wa Kigali.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi iri kugana ku musozo mur’iki gihe, leta yari yiyemeje gushyiraho ikigega cyo guteza imbere iyubakwa ry’amazu aciriritse (Affordable Housing Fund) ndetse gitangira gukora mu mwaka w’2019.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jan 22, 2024 - 08:51