N'inzego z'umutekano zabyinjiyemo, abishyuza inzu mu madorali bongeye kuburirwa

Nyuma yuko hari bamwe mu bacuruzi bagaragaje ikibazo cyo kwishyura ubukode mu madevize bikababera imbogamizi ku bucuruzi bwabo bwa buri munsi, Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda barasaba ko ibyo byakurwaho kuko bitemewe n’amategeko ndetse bikaba bikomeza kuba inzitizi ku bucuruzi n’ubukungu bwa ba nyirabwo ndetse n’ubw’igihugu muri rusange.

kwamamaza

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru igaruka ku bacururiza mu mujyi wa Kigali ahazwi nka DownTown bavuga ko bahangayikishijwe n’ubukode bw’inzu bacururizamo ariko bakavuga ko bahangayikishijwe nuko bishyurwa mu mafaranga y'u Rwanda ariko bajya kwishyura ubukode bakishyura mu madorali y’Amerika, bakagaragaza ko bibabera imbogamizi mu bucuruzi bwabo bwa buri munsi.

Abakorera Downtown barataka igihombo baterwa no kwishyuzwa ubukode mu madolari

Ibi byagarutsweho ubwo Abadepite bagezwaho raporo y’ibikorwa by’umwaka ushize bya Banki nkuru y’u Rwanda, aho hagaragajwe amasezerano y’amazu agera kuri 863, yishyurwa muri ubwo buryo.

Hon. Umutesi Liliane yabajije impamvu ibyo bidahagarara nyamara hari itegeko ribireba.

Ati "muri raporo hagaragayemo amasezerano y'ubukode 863 yabonetse ari mu madevize mu gihe bitemewe n'amategeko, hari itegeko no 48/ 2017 rigenga Banki nkuru y'u Rwanda ndetse n'irindi tegeko no 47/ 2017 rigena imitunganyirize y'imirimo y'ama banki rishyiraho amabwiriza agenga ikoreshwa ry'amadevize mu gihugu, nifuzaga kumenya impamvu ibi bintu bigikorwa, byaba se hari icyuho kiri mu mategeko cyangwa ishyirwa mu bikorwa ryabyo niryo ridahari, haba hari gahunda cyi kugirango iyi mikorere ibe yarangira".     

Munyangeyo Theogene, Perezida wa komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko, yavuze ko iki kibazo kizwi ndetse ko inzego bireba zirimo n’iz’umutekano zabyinjiyemo kugirango bihagarikwe burundu.

Ati "ikibazo kiracyanariho, ariko niba ari n'itegeko rikoze nabi sinabihamya ahubwo mu kurinoza hari icyo twanoza, aha ni abantu birengagiza ukuri, ku buryo twavuga ko ari n'ikintu kiba mu ibanga hagati y'abantu 2, iki ni ikibazo gikomeye hari itsinda riri kubyigaho twumva ko hari icyo bizatanga, gukoresha inzego zitandukanye zikabihagurukira n'inzego z'umutekano ubu zatangiye kubyinjiramo kugirango iki gikorwa kigayitse gihagarare".         

Ubusanzwe itegeko no 48/2017 ryo ku wa 23/09/2017 rigenga Banki nkuru y’u Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, biteganyijwe ko inshingano zose zizamo amafaranga cyangwa ibikorwa byose bikorewe muri Repubulika y’u Rwanda bigomba gushyirwa kandi bikishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda,

Banki nkuru y’ u Rwanda iteganya ko abishyura mu mafaranga y’amahanga ari abafite amahoteli, abacuruza amatike y’indege, abacururiza ku bibuga by’indege n’abakina imikino ya Casino.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Apr 4, 2025 - 10:20