Hari abamotari bemeza ko gukoresha moto zikoresha amashanyarazi byabarinze gutakaza amafaranga yabo

Hari abamotari bemeza ko gukoresha moto zikoresha amashanyarazi byabarinze gutakaza amafaranga ya hato na hato bakoreshaga bagura esanse ndetse no kudasohora ibyuka bibangamira abagenzi, gusa hari n’abanenga ko nta hantu henshi hashyizweho ho kongera umuriro muri izi bateri za moto.

kwamamaza

Bamwe mu batwara abagenzi kuri Moto bazwi nk’abamotari bakoresha moto zikoresha amashanyarazi bavuga ko ari nziza,bagaragaza kandi aho zitandukaniye n’izikoresha moteri.

Umwe yagize ati "twajyaga duhindura amavuta buri cyumweru dukuramo amavuta ashaje dushyiramo amashyashya, ayo mavuta yaduhagararaga nk'ibihumbi bitanu buri cyumweru, ayo mafaranga byanze bikunze hari ahantu yakugirira akamaro".    

Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc Minisitiri w’ibidukikije mu Rwanda avuga ko guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bidakoresha moteri aricyo leta y’u Rwanda ishyize imbere hagamijwe kubungabunga ibidukikije kandi ngo borohereza n'ushaka kugitunga.

Yagize ati "icy'ingenzi nageza kubakoresha cyangwa abatunze ibi binyabiziga cyane cyane moto nuko leta y'u Rwanda yakoze ibishoboka byose ibinyujije mu nama y'abaminisitiri igashyiraho agahimbazamusyi ku bantu bazakora cyangwa bazatumiza ibinyabiziga bikoresha umuriro w'amashanyarazi, harimo kugabanyirizwa amahooro, harimo kuba babona inguzanyo ku buryo butagoranye".    

Hagati aho ariko hari abatwara moto bavuga ko batakoresha izi moto zidakoresha moteri kuko batizera ko zabageza kure bakagira impungege z’uko umuriro ushobora gushira muri bateri bataragera iyo bajya.

Iki ni ikibazo na Minisiteri y’ibidukikije izi ,Madame Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc nibyo agarukaho.

Yagize ati "mubyo tuzafatanya n'abikorera n'ishyirahamwe ry'abamotari mu Rwanda nuko aho abantu bongera umuriro muri bateri zabo hagomba kwiyongera, ubu ni sitasiyo 3 ariko zigomba kwiyongera kugirango aho umuntu ageze ashobore gushyiramo umuriro muri beteri , ibyo birasaba ubufatanye, birasaba inyigo ariko icyo twakizeza abatunze moto nuko biri muri gahunda tuzakorana n'abikorera tugakorana n'ishyirahamwe ry'abamotari mu Rwanda".

Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko gukoresha izi moto zikoresha amashanyarazi ari imwe mu ngamba guverinoma y’u Rwanda yihaye yo kugabanyaho 38% ibyuka bihumanya ikirere bivuye mu mirimo itandukanye ya muntu .

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Jan 26, 2023 - 06:38