MINUBUMWE : Amahugurwa yo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa kabiri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yatangije amahugurwa y’iminsi 2 atangwa n'abanyamateka ,abashakashatsi n’inzobere baturutse mu gihugu cy’Ubufaransa mu muryango le mémorial de la shoah,agamije gufasha abakozi b’iyi Minisiteri nshya gusobanukirwa no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

kwamamaza

Aya mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu mu rwego rwo gufasha abakozi bayo n'abafatanyabikorwa bayo gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kubungabunga amateka yayo nkuko Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene abisobanura.

yagize ati "abakozi ba MINUBUMWE abenshi ni bashya ku buryo bakeneye ubumenyi ku bijyanye no kubaka amahoro, ku bijyanye no kubungabunga amateka , ku bijyanye n'ubushakashatsi, aba bashakashatsi b'abanyamahanga b'inzobere nicyo kinini baduha ariko dukenera n'ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga ibimenyetso haba inzibutso ubwazo ariko no gushyiramo amateka, kuko inzibutso nyinshi dufite ntabwo zirajyamo amateka haba mu buryo bw'amashusho ndetse no gukusanya ubuhamya bigira uburyo bikorwamo nabyo nicyo bazatwigisha". 

Ku kibazo cy’uko hari abatangabuhamya ku byaha bya Jenoside bamaze kugera mu zabukuru bakibagirwa ibyabaye, Minisitiri Bizimana avuga ko kwibagirwa bibaho ariko bahangana n’iki kibazo bashingiye ku kubika ubuhamya bw'ibyabaye.

Yakomeje agira ati "tumaze imyaka myinshi ubuhamya bw'abacitse ku icumu, ubuhamya bw'abarinzi b'igihango n'abandi tubukusanya, ubu dufite ubuhamya bugera hafi 1000 bubitse ahubwo akazi kagomba gukomeza gukorwa ni ugukoresha ubwo buhamya, ubwinshi bwagiye bufatwa amajwi n'amashusho ariko akenshi usanga ni burebure, ubu turateganya igikorwa cyo gukora ku buryo ubwo buhamya buvamo ibitabo, kuba abantu bibagirwa ni ibisanzwe, icy'ingenzi ni uko dufite ubuhamya bugera ku 1000 ni ikimenyetso kinini tugomba gukomeza gukoresha".          

Bwana Stephane Audoin Rouzeau Umunyamateka w’Umufaransa nk’umwe mu barimo gutanga aya mahugurwa asanga politiki u Rwanda rwafashe yo kwibuka ndetse no gusigasira ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi mu guhangana nayo mu gihe kiri imbere .

Yagize ati "U Rwanda rwakoze byinshi hashize igihe ,mu kubungabunga amateka ya Jenoside no kurinda sosiyete kongera kwijandika muri Jenoside ,urabona n’iyi Minisiteri yashyizweho kubera iyo mpamvu, n'aya mahugurwa turimo izi ni imbaraga zo gusobanukirwa Jenoside harimo no kwibuka ,kandi murabizi ko ibi byatangiye Jenoside ikimara guhagarikwa, njyewe ndatekereza ko ibi ari byiza, nk’umunyamateka w’Umufaransa ntewe ishema nabyo kandi ndizera ko bizagira akamaro mu myaka iri imbere".

Usibye aya mahugurwa azamara iminsi 2 yibanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi Jenoside zabaye ku isi kandi MINUBUMWE ivuga ko ifitanye amasezerano y’imyaka 3 n’uyu muryango w’Abafaransa (le mémorial de la shoah) yo gukomeza kwigisha abakozi bayo n’abafatanyabikorwa bayo uburyo bwo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Dec 21, 2022 - 06:29