Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo muri Tanzania rukwiye kuvugururwa

Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko igaragaje ikibazo cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse I Ngara ho mu gihugu cya Tanzania rwari rwarashyizweho amagambo apfobya Jenoside ndetse rukaba rukaneye kuvugururwa, Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu iravuga ko ayo magambo yakuweho ndetse gahunda yo kuvugurura uru rwibutso ikaba iteganyijwe bitari kera.

kwamamaza

Mu kwezi kwa 3 uyu mwaka, ubwo u Rwanda rwari mu myiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside yo mu nteko ishanga amategeko muri raporo yayo bagaruka ku bikeneye kwitabwaho, Hon. Nyirahirwa Veneranda Perezidante w’iyi komisiyo yabigarutseho avuga ku micungire y’inzibutso n'ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi ziri mu mahanga.

Avuga ko uru rwubatswe muri Tanzania rwangiritse ndetse ngo hari n'amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yarariho akenewe guhindurwa.

Yagize ati "komisiyo yasanze mu muhanga hari inzibutso cyangwa ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi 31 ariko muri Afurika hari ibimeyetso bya Jenoside 3 gusa, komisiyo kandi yasanze Leta yaratanze amafaranga yo gusana ahantu ho muri Uganda hashyinguwe abantu benshi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta izatanga amafaranga yo kuvugurura ahantu ho muri Tanzania hashyinguye abantu bazize Jenoside n'amagambo apfobya Jenoside yanditseho akazakurwaho hakandikwa amagambo akwiye".

Ni ikibazo Dr. Bizimana Jean Damascene Minisitri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, avuga ko cyari gihangayikishije ariko ngo cyahawe umurongo mwiza.

Yagize ati "ku magambo yari yanditse ku rwibutso ruri muri Tanzania i Ngara, ni urwibutso rushyinguyemo imibiri y'atawe mu kagera, hamaze iminsi hakorwa ibiganiro hagati y'u Rwanda na Tanzania binyuze muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga kuraba uko ruriya rwibutso rwatunganywa, igihugu cya Tanzania cyamaze kwemera guha u Rwanda buriya butaka bw'ubatsemo urwibutso".     

Yakomeje agira ati "ubutaka nibumara kuba ubw'u Rwanda icyemezo ni kimara gushyirwa mu bikorwa turiho turakora inyigo yo kureba uko urwo rwibutso rwakubakwa neza rugatunganywa mu buryo buhesha icyubahiro n'abahashyinguwe, amagambo yo yarakosowe icyapa cyavanyweho kuko yari amagambo atariyo".  

Kugeza ubu, mu mahanga hari inzibutso cyangwa ibimenyetso bya Jenoside yakokorewe Abatutsi 31 muri Afurika hari 3 gusa, byose biri mu nshingano za Minisiteri y’ububanyi n’amahanga binyuze muri za Ambasade.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Apr 21, 2023 - 08:55