Abakorera Downtown barataka igihombo baterwa no kwishyuzwa ubukode mu madolari

Mu gihe banki nkuru y’ u Rwanda isaba ko ibikorwa byose bikorewe mu Rwanda bigomba gushyirwa kandi bikishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda, abakorera ubucuruzi mu nyubako ya DownTown barataka ibihombo baterwa no kwishyura ubukode mu madolari ya Amerika kuri ubu akomeje guhenda, bakibaza niba nyiri iyi nyubako ari hejuru y’amategeko.

kwamamaza

Itegeko no 48/2017 ryo ku wa 23/09/2017 rigenga banki nkuru y’u Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, biteganyijwe ko inshingano zose zizamo amafaranga cyangwa ibikorwa byose bikorewe muri Repubulika y’u Rwanda bigomba gushyirwa kandi bikishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda.

Gusa ngo iri tegeko risa nk’iritareba nyir’inyubako izwi nka downtown mu mujyi wa Kigali kuko abayikoreramo bavuga ko bo bishyura mu madolari, ibikomeza kubashyira mu bihombo kuko iri faranga rikomeza kuzamura agaciro uko bwije uko bucyeye.

Umwe ati "nkodesha inzu mu madolari kandi njye banyishyura mu manyarwanda, ni ikibazo gikomeye".  

Undi nawe ati "biratubangamiye cyane biduteza igihombo ku rwego ruri hejuru, niba uyu muryango naratangiye kuwishyura idolari riri kuri 700 uyu munsi rikaba riri ku gihumbi magana ane byikubye kabiri, natangiye nishyura ibihumbi 480Frw ubu ndishyura miliyoni irenga,sinzi umuntu wazanye itegeko ryo kuvuga ngo idolari ntirikishyurwe mu bucuruzi sinzi niba azi ko downtown itwishyuza mu madolari kireka niba downtown iri hejuru y'uwashyizeho iryo tegeko".  

Nyamara nubwo bimeze bitya, banki nkuru y’ u Rwanda ivuga ko ba nyiri nyubako zose zishyuza ubukode mu madevize baburiwe kuko ibyo bakora bihabanye n’amategeko ndetse ngo ubifatiwemo arahanwa.

John Rwangombwa, Guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda ati "tumaze iminsi dukorana inama n'inzego z'ibanze, n'inzego zishinzwe umutekano ari RIB na Polisi kuganira iki kibazo n'ukuntu twagishakira igisubizo, ku bafite amazu manini y'ubucuruzi bo twarabandikiye twarababuriye, byagombye kuba byarahagaze burundu aho bidahagarara turabaca amande, ku mazu y'ubucuruzi biroroshye ko tuyakurikirana tuyageraho tukamenya ibyo aribyo".     

Isango Star yagerageje gushaka ubuyobozi bw’iyi nyubako maze mu gisa nko gushaka kunaniza itangazamakuru, bwadusabye ko twabusanga ku biro bukaduha amakuru, nyamara naho tuhageze batubwira ko butemerewe kuyatanga ko ahubwo twategereza undi akaba ariwe uzaduha amakuru nyuma y’icyumweru.

Nubwo iyi nyubako yishyuza ubukode mu madevize, banki nkuru y’ u Rwanda iteganya ko abishyura mu mafaranga y’amahanga ari abafite amahoteli, abacuruza amatike y’indege, abacururiza ku bibuga by’indege n’abakina imikino ya Casino.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Oct 9, 2024 - 08:57