Kubera imyizerere intambara ya Israel na Hamas ishobora kubyarira isi akaga

Mu gihe intambara hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine ikomeje gukura no guteza akaga umunsi ku wundi, abasesengura ibya politiki basanga iyi ntambara ishobora guteza akaga gakomeye binyuze mu buryo isi iri gushyigikira izi mpande zihanganye bigendeye ku myizerere cyangwa amadini.

kwamamaza

Iminsi igeze mu icumi, umutwe wa Hamas ugabye igitero cyahitanye abagera kuri 250, gikomeretsa abakabakaba 2000, naho abandi barimo abasirikare batwarwa bunyango.

Kuva ubwo intambara yongeye kurota hagati y’uyu mutwe wo mu ntara ya Gaza muri Leta ya Palestine na Leta ya Israel, imibare y’abahitanwa n’iyi mirwano, abakomereka n’abava mu byabo ikomeje kwiyongera kugeza ubu, nyamara urebye ku mbuga nkoranyambaga, mu bitangazamakuru, benshi batangiye gufata uruhande babogamiraho bigendanye n’imyizerere, cyane ko Palestine ari igice cyiganjemo cyane abo mu Idini ya Islam, naho Israel ikaba igizwe n’abayahudi, ikaba nayo ishyigikirwa cyane n’abemera Yezu/Yesu Christ.

Ibi Dr. Ismael Buchanan Umusesenguzi mu bya Politiki abona ko bishobora gutuma iyi mirwano ibyara akaga gakomeye.

Ati "habayeho kutumvikana kw'amadini kuko imyemerere ihuza iy'Abayahudi hari ibihugu byinshi bishyigikiye Israel ndetse ibuhugu by'aba Islam nabyo hari aho bivuga ko Palestine yakagombye kuba igihugu kigenga, mu bihugu bya Afurika naho niko bimeze, ibyo bigaragaza uburyo intambara iri kugenda icamo ibihugu, amadini, abantu mo ibice, ni ukwitega ko ikigiye kuba icyaba mu gihe kizaza kidashobora kuba cyiza, bishobora kurenga urwego rwa Politike bikajya no mu rwego rw'amadini n'imyemerere bishobora gutera ibibazo birenze uko abantu babitekerezaga".     

Ku ruhande rw’abasobanukiwe iby’imyizerere mu Rwanda, Rev. Dr. Kanana Cedric, wo mu Itorero Anglican ry’u Rwanda Diocese ya Kigali, avuga ko abahezanguni batabura, ariko ngo igikwiye ni ugufatanya mu gusengera iki gice cyiri mu bibazo aho gutangira kwivangura.

Yagize ati "muri za sosiyete zose zigira abantu baba bafite ibyo bintu by'ubuhezanguni mu bitekerezo, amadini yose yakagombye gutekereza ko icyo isi ikeneye ari amahoro".   

Sheikh Mussa Sindayigaya, wo mu Idini ya Islam mu Rwanda, nawe ashimangira ko amaraso atagira idini, bityo ngo ntawe ukwiye gushyigikira uwo ariwe wese uri kwica abandi.

Ati "ntabwo ari intambara ishingiye ku idini ndetse no kubirebera mu ndorerwamo y'idini yaba ari ukwibeshya cyane , ahubwo idini hari igihe ishaka kuzanwa mu bintu kugirango abantu bazamure imbamutima z'abandi ndetse badafite aho bahuriye n'ikibazo nabo bahite bakijyamo, amategeko y'idini ya Islam ategeka umuntu kubabazwa n'ikibi kikamubabaza ku mutima we kuba n'ubugome n'ubugizi bwa nabi biri gukorwa uwo bwaba bukorerwa wese, ni umuntu, ni ikiremwa cy'Imana".         

Kugeza ubu yaba intara ya Gaza, iyobowe n’umutwe wa Hamas, cyangwa Israel ihanganye n’uyu mutwe, impande zombi zimaze gutakaza ubuzima bw’abarenga 1000 barimo abasivile b’inzirakarengane, mu gihe Israel yasabye abaturage ba Gaza kuva muri iki gice kuko bashaka kugashyira hasi mu rwego rwo guhagarika burundu Hamas bamaze imyaka itari mike bahanganye.

Kuba impande zombi zitwikira umutaka w’imyizerere ni ibishobora gutiza umurindi uku guhangana binyuze mu gukurura abo bahuje imyizerere gutanga inkunga mu buryo bunyuranye.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Oct 18, 2023 - 14:26