Abanyeshuri barasabwa kujya bitabira kujya ku ishuri ku gihe badakererewe

Mu gihe itangira ry’igihembwe cya kabiri umwaka w’amashuru 2023-2024, ari kuri uyu wa 8 Mutarama 2024, bamwe mu babyeyi n’abanyeshuri bavuga gutinda kujya kwiga byatewe n’ikibazo cy’ibikoresho n’amafaranga y’ishuri bitari byakabonetse.

kwamamaza

Ubwo Isango Star yageraga muri gare ya Nyabugogo hari abanyeshuri bagitegereje imodoka zibatwara ku mashuri mu bice bitandukanye by’igihugu, mu gihe amasoma yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Bamwe banyeshuri bagaragaza impamvu zitandukanye zatumye bakererwa kujya ku mashuri ku gihe.

Umwe ati "ababyeyi bari barabuze amafaranga y'ishuri bari kuyashaka mba ntegereje ariko ubu bayishyuye niyo mpamvu mbonye umwanya wo kugenda". 

Undi ati "hari igihe uba utarabona ibintu byose ibikoresho bitaruzura utegereje ko ababyeyi hari icyo babikoraho, biba ari imbogamizi zinakomeye cyane , iyo umuntu atarabona ibyo bikoresho aba ari imbogamizi". 

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Isango Star nabo bavuga ko usanga kubona ibikoresho by’ishuri n’amafaranga y’ishuri ku gihe hari igihe bigorana, ariko abandi bakavuga ko hari ababyeyi n’abana bafite umuco wo kugenda umunsi wa nyuma.

Minisitiri w’uburezi Twagirayezu Gaspard yavuze ko hari ikibazo cy’ababyeyi batinda kohereza abana ku ishuri bityo bigatuma bakererwa gutangarira igihe, akaba asaba ababyeyi n’abana kujya bubahiriza igihe bahawe cyo kujya ku ishuri ku biga babayo ndetse n’abiga bataha bagasabwa kujya kwiga kuko amasomo atangira ku munsi wa mbere.

Ati "abanyeshuri bamwe ndetse n'ababyeyi bazana abana ku munsi wa nyuma bigatera ubukererwe, iyo abanyeshuri bakererewe bikererereza na gahunda z'ishuri, icyo dukangurira abanyeshuri ndetse n'ababyeyi ni ukubahiriza igihe cyo gutangira amasomo".   

Amasomo y’igihembwe cya kabiri yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 8 Mutarama 2024 kikazasoza tariki 29 Werurwe 2024.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jan 9, 2024 - 07:47