Abibumbiye mu makoperative baravuga ko kudakorera hamwe ari igihombo gikomeye

Bamwe mu bibumbiye mu makoperative atandukanye hirya no hino mu gihugu baravuga ko hari inyungu nyinshi zo gukorera mu makoperative zirimo nko kubona amasoko yo kugemura mo ibyo bakora, kubona inguzanyo kuburyo bworoshye ndetse no kunga ubumwe.

kwamamaza

Raporo yakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA, igaragaza ko mu Rwanda ubu habarurwa amakoperative ibihumbi 11,019, zose hamwe zigizwe n’abanyamuryango barenga miliyoni 5, ibintu Leta ivuga ko ari ntambwe nziza imaze guterwa.

Abibumbiye mu makoperative atandukanye baganiriye na Isango Star barashimangira ko kudakorera mu makoperative ari igihombo gikomeye kuko harimo inyungu nyinshi zirimo kwihutisha iterambere ry’ibyo bakora kubera gushyira hamwe.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative Mugwaneza Pacifique, arashima urugendo runini kuva cyashingwa mu mwaka wa 2008, iki kigo kimaze gukora mu gufasha amakoperative kwiteza imbere ndetse agashima na Leta y’u Rwanda nk’umufatanyabikorwa mwiza.

Yagize ati "RCA nubwo yavutse muri 2008, umuryango w'amakoperative wari waratangiye, nubwo dusa nk'abashyizemo umuvuduko dutangiye nyuma y'ibindi bihugu ariko hari abo tumaze gucaho ndetse bari no kuza kwigira ku Rwanda, ibi tubikesha ubuyobozi bwiza bw'igihugu kuko badushyiriyeho politike y'amakoperative, badushyiriraho n'itegeko ndetse hajyaho n'ikigo cya Leta gishinzwe kopetarive". 

Amakoperative kandi afite uruhare rutaziguye mw’iterambere rirambye haba ku rwego rw’igihugu ndetse no kw’isi muri rusange nkuko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude abivuga.

Yagize ati "amakoperative afite uruhare rukomeye muri gahunda z'iterambere ku rwego mpuzamahanga n'urw'akarere n'urwego rw'igihugu, izo gahunda zikaba zirimo n'icyerekezo dufite mu Rwanda cya 2050 kigamije impinduka z'iterambere rirambye ndetse n'ingamba z'ibihugu zigamije impinduka dufite 2017 - 2024, amakoperative abigiramo uruhare rutaziguye".     

Umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative wizihizwa buri taliki ya 1 Nyakanga buri mwaka ariko mu Rwanda uyu munsi ukaba warahuriranye n’umunsi mukuru w’ubwigenge.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti ”Amakoperative iterambere rirambye.”

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Jul 31, 2023 - 08:00