Abana b’abakobwa babyariye iwabo barashima ADTS yabafashije kwiga imyuga ubu bakaba bagiye kwikura mu bukene

Hari abana b’abakobwa babyariye iwabo bo mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo bavuga ko babagaho nta cyizere cy’ejo hazaza bafite gusa ngo nyuma yo gufashwa na ADTS umuryango ukora ibikorwa by'iterambere n’imihindukire myiza y’abantu baravuga ko wabafashije kwiga imyuga bakaba bagiye kwikura mu bukene.

kwamamaza

Aba bana b’abakobwa babyariye iwabo bavuga ko bari babayeho bigunze ,mu buzima bugoye n'abana babo.

Umwe yagize ati "byabaga bigoye kwiga n'ubukene buri hanze aha, umwana yiga byabaga bigoye". 

Undi ati "hari itandukaniro ryaho twari turi naho tugeze ubungubu". 

Gusa nyuma yo gufashwa na ADTS umuryango ukora ibikorwa by'iterambere n’imihindukire myiza y’abantu bakiga amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro bishimiye ko bagiye kwikura mu bukene.

Umwe yagize ati "njyiye kwiteza imbere, njyiye guhangana n'ubuzima, nkore cyane". 

Undi nawe ati "njyiye gukora ibijyanye n'umwuga nize nongere umusaruro wanjye haba ku mafaranga,haba ku buzima bwanjye haba ndetse no ku muryango wanjye".

Niyonsenga Cliseri ni umukozi wa ADTS na Bizimana Martin umuyobozi wa Club hotek TSS basorejemo amasomo bakaba babasabye kurangwa n'imyitwarire myiza no gukora bakivana mu bukene.

Bizimana Martin yagize ati "hari imyitwarire byumwihariko ikinyabupfura kuko ikintu cyose hatabayemo ikinyabupfura ntacyo wageraho".

Niyonsenga Cliseri nawe yagize ati "nyuma yuko basoje amashuri yabo umuryango ADTS ikintu cya mbere ubitezeho ni ugukora bakiteza imbere bakabona uburyo bwo kubaho no kubeshaho abana babo, ikindi tubakeneyeho ni icyo gufasha bagenzi babo basize inyuma kugirango nabo bagire icyo babasha kumenya, tubakeneyeho kandi kuba umusemburo mu bandi bakaba ba nyambere mu kurwanya iri hohoterwa rikorerwa abana".  

ADTS ikaba ifite umushinga ufasha abakobwa babyariye iwabo batujuje imyaka y'ubukure, abasoje amasomo ubu ni 60.

Uyu mushinga ukorera mu mirenge itatu yo mu karere ka Gasabo,ariyo Kacyiru Kinyiya na Gisozi bakaba bamaze gufasha abana b'abakobwa 300 kuva mu mwaka 2020.

Inkuru ya Kamaliza Agnes / Isango Star Kigali

 Mar 13, 2023 - 06:33