Kayonza: Mukarange yari indiri y'abajura ubu ni umujyi ukomeye

Umujyi wa Kayonza ufatwa nk’umutima w’intara y’Iburasirazuba bitewe n’urujya n’uruza rw’abaturuka mu turere tw’iyi ntara ndetse no mu bihugu by’abaturanyi, abawukoreramo bavuga ko ibyo byazamuye ishoramari ku buryo bakora amasaha 24/24, ukaba ari umwihariko wabo ugereranyije no mu tundi turere tw’iyo ntara.

kwamamaza

Niyitegeka Samuel na mugenzi we Mukarudasubira Josiane bashimishwa no gukorera ibikorwa by’ubucuruzi muri uyu mujyi wa Kayonza uherereye mu murenge wa Mukarange aho bavuga ko urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga bitandukanye bihahurira, hakaniyongeraho n’inyubako zirimo ndetse n’iziri kuhashyirwa, ibyo byose byatumye iterambere ryawo rizamuka bitandukanye no mu myaka yatambutse aho wasangaga hibera ibihuru byari bicumbikiye abajura.

Umunyamabangana nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange ari naho umujyi wa Kayonza ubarizwa, Ngarambe Alphonse, avuga ko usibye serivise z’utubari zashyiriweho amasaha ntarengwa yo gukora, izindi zikorwa neza. Agashishikariza n’abandi batanga serivise kongera amasaha y’akazi kugira ngo urujya n’uruza muri uyu mujyi bakomeze kurubyaza umusaruro, arinako batanga serivise nziza ku babagana.

Ati "umuturage ashobora gukora amasaha 24, bivuze ko harimo amahirwe menshi yo kunguka mu mushinga aba yashoyemo ariko nanone ni ikintu cyiza kuko biri muri gahunda yimitangire no kunoza serivise, turashishikariza n'abantu batarabijyamo kubijyamo bagakora kuko urujya n'uruza rwa Mukarange abantu bakenera serivise amasaha yose".   

Akarere ka Kayonza kari mu mijyi yunganira Kigali. Umujyi nyirizina uri mu murenge wa Mukarange mu ihuriro ry’imihanda ituruka mu turere tugize intara y’Iburasirazuba no mu bihugu bya Tanzania na Uganda, rimwe bakunze kuvuga ko ari umutima w’iyi ntara bitewe n’aho uherereye.

Urujya n’uruza rwawo rufatwa nk’amahirwe y’ishoramari ku bawukoreramo, ruterwa n’imodoka zituruka muri ibyo bihugu zihahurira, hakiyongeraho iziturutse mu tundi turere bigatuma haba umuvundo usa neza n’uw’uwo mu mujyi wa Kigali.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Nov 9, 2023 - 19:38