
Yarahiriye gufasha abandi kuva mu makimbirane yugarije imiryango
Jul 4, 2024 - 13:04
Abagabo bafite uruhare rukomeye mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko imyumvire yaryo kuriryo bigira ingaruka nziza cyangwa mbi ku muryango ndetse na sosiyete muri rusange. Mu gukemura ibibazo by’amakimbirane byugarije umuryango, Munyaneza wabanye mu makimbirane n’umugore we, Uwamahoro Sifa, avuga ko igihe yayamazemo n’ibyiza yakuye mu mahugurwa yahawe kur’iri hamwe, byatumye arahirira gufasha imiryango iri mu makimbirane.
kwamamaza
Munyaneza yemeza ko kudasobanukirwa uburyo abashakanye bagomba kuzuzanya bituma abagabo bavunisha abagore babo, ntibajye inama nabo ku cyabateza imbere ndetse n’ibindi bashobora gukora bikavamo amakimbirane.
Avuga ko yafashe umwanzuro wo gufasha imiryango ibana mu makimbirane nyuma yo guhugurwa na Aegis Trust, akabona ibyiza byamuzaniye, cyane ko yigeze gukomanga ku miryango ya gereza kubera guhohotera umugore we, Uwamahoro, yari yakomerekeje umutwe n’ijisho.
Ati: “twagiye kuri RIB, aho kumfunga baratwunga ndataha. Nuko hashize iminsi badutumije mu mahugurwa hariya ku Rwibutso …ngezeyo amahugurwa yaho aramfasha cyane mbese mpava nihanye, noneho ibyo kurwana ndabireka. Aho twabaga mpfata umwanzuro wo kuhimuka …ibintu bigenda neza. Kuva nakwimuka aho hantu, sindakubita umugore wanjye cyangwa ngo mubwire nabi.”
“Ubwo ibintu byakomeje kuba byiza. Ubwo mbonye uko mvuye mu makimbirane kubera ko ya mahugurwa yangendekeye neza, nanjye bintera ishyaka ryo kumvisha abandi ko kubaka atari ugukina, atari ukurwana, atari ukwitwara nabi mu rugo.”
Munyaneza avuga ko kumenya bene iyo miryango abifashwamo n’abantu bamutungira agatoki nuko agakurikirana kugeza amenye aho batuye.
Ati: “ubwo niba umudamu atambutse nkumva umuntu aravuze ati’ sha uriya mugore yararushye! Ndabaza neza nuko nkagenda mukurikiye nkamuganiriza kugeza menye aho atuye. Ubwo bimfasha kuzamenya n’umugabo we, nawe nkamuganiriza, nkamusangiza n’uko ibyanjye byari bimeze. Abenshi nsanga impamvu zibatera amakimbirane ziba zoroheje kurusha izayateraga iwanjye. Ubwo nkamubwira nti nutaha ugenze utya, akagenda akabikora nkongera nkamubwira ibindi yakora, bakagenda baginduka gahoro gahoro. Bombi ngenda mbumvisha amakosa yabo ndetse nkabereka nibyo bakora. Hari abagabo bavuye ku nzoga burundu! Ubu imiryango 5 ibanye mu mahoro baje no kunshimira ndetse indi 4 iri mu rugendo rwo guhinduka, abandi biracyari mu ntangiriro.”
Ati: “byinshi nagiye mbinyuramo, kubaka bisaba kuba urugero ku bandi bose.”
Munyaneza avuga ko urukundo akunda abana arirwo rumutera kugirira imbabazi abo mu miryango ibanye mu makimbirane kandi yishimira uruhare agira mu gutuma indi miryango ibana mu mahoro ndetse nta mbogamizi zidasanzwe arahura nazo mu rugendo rwo kunga abo muri iyo miryango.
Uwamahoro avuga ko guhinduka k’umugabo we byagize umumaro no ku bandi, cyane ko abagabo bakwiye guha agaciro abafasha bashatse.
Ati: “amasomo yahawe [na Aegis Trust] yaramufashije ndetse nyuma tumaze kwimuka nibwo abaduteranyaga babonye batageze kubyo bashakaga nibwo bashatse kumufungisha banyuze ku mukozi. (…) bamaze kumufunga naho agezemo yigiyemo byinshi kuko no mu bintu byamufashije guhinduka no kuba yarafunzwe nabyo birimo.”
Ahamya ko ari naho yatangiriye urugendo rwo gufasha abandi, ahereye ku mugabo yasanze afungiwe gukimbirana n’umugore we, akamuhohotera. Uwo mugabo utuye ku Gisozi mu karere ka Gasabo, ubu nawe yamufashije kwiyunga n’umugore we, bava mu makimbirane, ubu babaye mu mahoro.
Avuga ko kugira umuryango utekanye bisaba kumvana no gutegana amatwi, guturizanya, ndetse no gusenga kuko muri iki gihe satani yahagurukiye ingo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


