Ngoma: Abamotari barifuza kugabana imitungo yabo hakiri kare

Abamotari bo mu karere ka Ngoma batewe impungenge n’imitungo yabo iri muri koperative bakibaza amaherezo yayo mu gihe hagiye gushingwa amakoperative mashya,bityo bagasaba inzego za Leta kubafasha bakagabana iyo mitungo hakiri kare.

kwamamaza

Ikibazo cy’amakoperative y’abamotari yakunze kumvikanamo imikorere idahwitse,Leta y’u Rwanda yakivugutiye umuti hakurwaho akajagari k’ayo, ubwo hajyaho gahunda yo gushinga amakoperative mashya adasaba umunyamuryango gutanga umusanzu.

Gusa abamotari bakorera mu mirenge yo mu gice cy’Uburengerazuba bw’akarere ka Ngoma,babwiye Isango Star ko bafite impungenge ku mitungo yabo iri muri koperative, aho bavuga ko bategereje ko bayigabana mbere y’uko hashingwa koperative nshya ariko bakaba babona nta gikorwa.

Aha barasaba ko iyo mitungo bayigabana hakiri kare, kugira ngo bazashinge koperative nshya,ubwo nibishoboka bazatange imisanzu bundi bushya.

Prof. Jean Bosco Harerimana,umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda RCA,avuga ko vuba aha bagiye kohereza inzobere mu makoperative y’abamotari kugira ngo zifashe abanyamuryango bayo kugabana imitungo irimo, mbere y’uko amakoperative mashya ashingwa dore ko buri karere kazagira koperative y’abamotari imwe.

Yagize ati "ku bushake bw'abamotari bafashe umwanzuro wo gusesa amakoperative yabo, icyo twabemereye kugirango bikorwe neza nuko mu minsi ya vuba abashinzwe igabanya ry'umutungo bazaza muri ayo makoperative babafashe hanyuma ibyo bafite babigabagabane bishingiye ku byifuzo byabo, muri buri karere hazabamo koperative imwe, iyo ntabwo abamotari bazongera gutanga imigabane, yaba n'imisanzu basabwaga".      

Ikindi abamotari bakorera mu gice cy’Uburengerazuba bw’akarere ka Ngoma bafiteho impungenge,ni uko bamwe mu bari abayobozi babo,magingo aya batangiye kurigisa imitungo ya koperative,bityo bagasaba gutabarwa vuba.

Kugeza ubu imibare itangwa na RURA igaragaza ko mu Rwanda habarurwa abamotari basaga ibihumbi 26,muri aba ibihumbi bitandatu gusa,nibo bakorera mu ntara enye zigize igihugu.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Ngoma

 Dec 23, 2022 - 08:19