
Igihugu cya Pologne kigiye gufungura Ambasade yacyo mu Rwanda
Dec 6, 2022 - 00:43
Leta ya Pologne igiye gufungura Ambasade mu Rwanda,byagarutsweho nyuma y’inama yahuje Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda n’itsinda ry’abanyapologne riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije muri Pologne ririmo kugira uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda .
kwamamaza
Nyuma y’inama yabereye mu muhezo ,yahuje itsinda ry’abanyapologne bayobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije na Minisiteri y’ububanyi n’amahanganga n’ubutwererane mu Rwanda ,iy’uburezi niy’ikoranabuhanga n’abandi bari bahagarariye ibigo bitandukanye mu Rwanda.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda Dr.Vincent Biruta yabwiye abanyamakuru ko Pologne yabamenyesheje ko igiye gufungura ambasade mu Rwanda.
Yagize ati "twagize inama ihuza inzego zitandukanye mu kuganira mu bijyanye n'umubano n'ubutwererane hagati y'igihugu cya Pologne n'u Rwanda, muri iyi nama kandi igihugu cya Pologne cyatumenyesheje ko nacyo kigiye gufungura ambasade yacyo hano mu Rwanda....... Ibyo byose n'ibyerekana aho umubano wa Pologne n'u Rwanda aho ugeze kandi biragaragara ko ugenda utera imbere".
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije muri Pologne, Pawel Jabłoński yabwiye itangazamakuru ko gufungura ambasade mu Rwanda ari muri gahunda yo gukomeza kunoza umubano w’ibihugu byombi no kwagura ishoramari cyane ko u Rwanda barubona nk'igicumbi cy'ishoramari.
Yagize ati "turi hano turi kompanyi zirenga 30 ziturutse mu nzego zitandukanye, barimo kureba ahantu bashora imari muri uyu mwaka Pologne irifuza kwagura ishoramari muri Afurika, mu byukuri umubano w'u Rwanda na Pologne ni mwiza ariko ntabwo bihagije kuko hari amahirwe menshi ahari mu Rwanda, hari ishoramari dushaka gushora hano kuko twebwe tubona u Rwanda nk'igicumbi cy'ishoramari muri Afurika y'Iburasirazuba kuko hari umutekano kandi ishoramari ryaho ririhuta".
Pologne n’u Rwanda ni ibihugu bisanzwe bibanye neza,dore ko na Leta y’u Rwanda iherutse gufungura Ambasade muri iki gihugu ,kandi abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Pologne babarirwa mu 1200 ,ubufatanye bw’ibi bihugu byombi ababihagarariye bagaragaza ko bazakomeza kubusigasira bagahahirana no mu bindi birimo ishoramari .
Inkuru yaTheoneste Zigama Isango Star Kigali
kwamamaza