Kigali: Abaturage baremera gutanga aho bacisha imiyoboro nta kiguzi ariko amazi aboneke

Bamwe mu baturage batuye mubice bitandukanye mu mujyi wa Kigali bavuga ko bakomeje kugorwa no kubura amazi ndetse n'iyo aje akaza nijoro ntibavoma, aho bavuga ko WASAC iramutse ibasabye aho bacisha imiyoboro ngo babone amazi, babyemera nta kiguzi basabye kubera ko bavuga ko amazi ari ubuzima adahari bwahagarara .

kwamamaza

Aba baturage Isango Star yabasanze aho batuye mugace ka Kamenge na Camp Muhoza, aha ni mu mujyi wa Kigali bavuga ko ikibazo cy’amazi giteye inkenke kuko abantu birirwana amajerekani bajya gushaka amazi n'iyo aje akaza nijoro ntibavome bati "rwose niyo baza kudusaba aho bacisha imiyoboro ngo tubone amazi twabyemera nta kiguzi".

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisele avuga ko ibyo bakora byose bidakorwa umunsi umwe ngo birangire, gusa ibikorwa byose ngo umuturage abone amazi haracyarimo ikinyuranyo ariko ikikigoye ni ugushakisha inzira amatiyo anyuramo kugirango amazi agere kubaturage, gusa ashima uruhare rw’abaturage kuko babafasha kugirango babashe gusohoza inshingano.

Yagize ati "ubutaka dushyiramo amapompo nibwo butaka buzahingwaho, nibwo butaka buzaturwaho, nibwo butaka buzahurirwaho n'abandi, ibyo dukora byose si ikintu dukora umunsi umwe, abaturage bakwitanga, hakenewe ishoramari ariyo mpamvu uzasanga hari ahantu hatuwe ibikorwa by'amazi bitarahagera kuko ubushobozi ntibwabonekera icyarimwe,abaturage uretse kuba bakwihanganira isaranganya ariko hari ikintu kinini cyane badufasha mu gushyiraho ibikorwaremezo, mu gushakisha inzira tugenda tubonamo ubworoherane, dufite ibibazo bitandukanye ariko ibyinshi bizakemurwa".       

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko mu nganda nshya 18 zitunganya amazi, 8 zikora ku kigero kiri hejuru ya 75% naho 10 zisigaye zigakora ku kigero kiri hagati ya 38% na 72% bingana n’impuzandengo ya 55,6%.

U Rwanda rufite umuhigo wo kuba umwaka wa 2024 uzashira abaturage bose bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100%.

Mu bice by’ibyaro umuntu azaba adashobora kurenza urugendo rwa metero 500 agiye kuvoma naho mu mijyi buri wese akaba ashobora kugira amazi mu rugo aho bidashobotse akaba atavoma aharenze muri metero 200.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Aug 11, 2023 - 07:39