Rubavu: Ababyeyi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka barishimira ko bafite aho basiga abana babo

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Repuburika iharanira Demorakarasi ya Congo barashima ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bwabashingiye amarerero basigamo abana babo mu gihe bagiye gushabika.

kwamamaza

Umupaka uhuza u Rwanda na Repuburika iharanira Demorakarasi ya Congo uzwi nka Petite Bariere unyurwaho n'abantu bagera ku bihumbi 55. abantu 90% by'abahanyura ni abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka. Abenshi muri aba bagore bafite abana bari mu nsi y’imyaka itanu.

Bamwe muri bo baravuga ko babanje kugorwa cyane no kubona aho basiga abana babo ngo bajye gushabika bigatuma barwara imirire mibi n’igwingira kubera kubura ababitaho , muri aba babyeyi harimo nabo abana babo bamazemo imyaka 5 ,kuribo ngo iterambere ryabo ryariyongereye.

Gentile Mukandayisenga niwe ushinzwe ubuzima bw'abana barererwa muri aya marerero yubatswe na ADEP ku bufatanye n'akarere ka Rubavu akaba avuga ko buri mubyeyi usiga umwana agira uruhare mu bikorerwa umwana we agatanga umusanzu ungana n'amafaranga 300 buri munsi.

Yagize ati "abo bana bo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 3 basigaraga ku mupaka bakuru babo bakabasigarana ,ADEP ibibonye rero irabazana ibashyira hamwe ibashakira ababitaho, uruhare rw'umubyeyi ni amafaranga 300 kumunsi ariko nayo si itegeko, iyo yaje atayafite ntago tumusubizayo".

Umuyobozi w'aka karere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Ishimwe Pacific, agaragaza ko akamaro k'aya marerero yarengeye abana b'abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka,nabyo bikaba byarafashije aka karere kugabanya igwingira ku kigero cya 6%  bya bana bagwingiye.

Yagize ati "hari harimo ibibazo byinshi cyane ku buryo mu byukuri ariya marerero yo ku mupaka yafashije ikintu kinini abana bataga ishuri bari mu mashuri kuko nibo basigaranaga turiya twana dutoya, abana barisanzuye harimo umutekano w'umwana kandi yo ntago akora mu gitondo gusa akora na nyuma ya saa sita kuburyo umubyeyi ahasiga umwana ntiyikange ngo saa tanu zirageze ngo ndamucyura, ninde umuncyurira agakomeza akazi ke akaza kumucyura arangije akazi".

Imibare igaragaza ko mu myaka itanu ishize imirire mibi n’igwingira muri aka karere byagabanutse ku kigero cya 5% kuko bavuye kuri 46% bagera kuri 40.3%, kugeza ubu aka karere gafite abana bari mu mirire mibi 70 ,abari mu ibara ry’umutuku ni 13 mu muhondo 57. Aka karere ka Rubavu gafite imiryango ibihumbi birenga ibihumbi 80 harimo ibihumbi 8 by’abana bagwingiye.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi Isango Star Rubavu

 Oct 10, 2022 - 09:14