U Rwanda mu myitozo ngiro yo kwitegura guhangana na Ebola

Kuri uyu wa mbere ku nzego z'ubuzima mu Rwanda zakoze umwitozo ngiro ugamije guhangana no kuvura icyorezo cya Ebola mu gihe cyaba kigeze mu Rwanda .

kwamamaza

Ni umwitozo ngiro ugamije guhangana na Ebola mu gihe cyaba kigaragaye mu Rwanda wakorewe ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Inzego z'ubuzima ndetse na Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda zikavuga ko ari uburyo bwo kugirango bitoze guhangana n'icyorezo cya Ebola.

Dr. Menelas Nkeshimana umukozi wa Minisiteri y'ubuzima ashinzwe ibikorwa by'imivurire mu guhangana na Ebola nibyo asobanura.

Yagize ati"iyi myitozo ni kimwe mu by'ingenzi tugomba gukora kuko iyo twitegura guhanga n'icyorezo cya Ebola tureba ibijyanye n'abakozi tugomba gukorana nabo, ubwo ni abakozi bo mu Rwanda hose mu bitaro bya leta n'ibitaro by'igenga, tureba ibijyanye n'umwanya bagomba kuvuriramo, ntago bavurirwa nkaho bavurira abandi kuko ni indwara yandura, bakenera kujya mu kato, tureba ibijyanye no guhana amakuru hagati y'inzego, umurwayi aba ari uw'abantu benshi ntago aba ari uw'abaganga gusa, mbere yuko agera mu maboko y'abaganga hari ahandi aba yanyuze, iyo ageze mu maboko y'abanganga hari uburyo bwo guhana amakuru buba bukenewe kugirango inzego zose zibigemo umurwayi abashe kuvurwa". 

Dr. Menelas Nkeshimana akomeza avuga ko u Rwanda rwiteguye impande zose guhangana n'iki cyorezo cya Ebola mu gihe cyaba kigaragaye.

Yakomeje agira ati "kuva ku itariki ya 20 Uganda itangaje ko hari ikibazo cy'indwara yandura hari byinshi byakozwe, muri ibyo byose kuva Uganda iza mu Rwanda hari uburyo byasubiwemo, ni bande bafite ingendo zivuye ahongaho, ni bande barwaye bigaragara, ni bande bafite umuriro bageze ku mupaka, ni bande bagize umuriro mu bihe bya hafi aho rero ntago barenga aho, abafite ibimenyetso bajyanwa mu kato hafi y'imipaka".   

Dr. Immaculate Kambutse umuganga ku bitaro byitiriwe umwami Faisal avuga ko ibi bitaro byiteguye guhanga n’indwara ya Ebola mu gihe yaba igaragaye kuko bafite umwanya wihariye bageneye abarwayi b'iki cyorezo.

Yagize ati "dufite icyumba cyahariwe kuba cyafasha uwo murwayi kudahura n'abandi barwayi cyangwa abarwaza bikanemerera abanganga kumwitaho birinze bikwiriye".

Icyorezo cya Ebola giherutse kwaduka mu gihugu gituranyi cya Uganda, hari taliki ya 20 Nzeri 2022,nibwo inzego z'ubuzima mu Rwanda zatangiye gukaza ingamba n'umurego wo guhangana n'iki cyorezo mu gihe cyaba kigaragaye mu Rwanda.

Ubusanzwe Ebola ni virusi yica ifite ibimenyetso bya mbere bishobora kuba birimo umuriro utunguranye, intege nke cyane, kubabara imitsi no kubabara mu muhogo.

Ibimenyetso bikurikiraho bishobora kuba kuruka, impiswi rimwe na rimwe hakaba kuva amaraso imbere n'ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Hashobora gushira igihe kiri hagati y'iminsi ibiri n'ibyumweru bitatu mbere yuko ibimenyetso bya mbere biboneka.

Ebola ikwirakwira mu bantu binyuze mu buryo bwo gukora ku matembabuzi n'ahandi hari iyi virusi. Abantu kandi bashobora kwandurira mu gushyingura mu gihe abari mu kiriyo bakoze ku murambo w'uwishwe na Ebola.

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ibyago byo guhitanwa na Ebola biri hagati ya 41% na 100%.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Oct 18, 2022 - 07:55