Rwamagana: Hasojwe ubukangurambaga bw'impamba y'umwana ku ishuri

Mu karere ka Rwamagana hasojwe ubukangurambaga bw’amezi atatu bwiswe “impamba y’umwana ku ishuri” bwari bugamije gukusanya ibiribwa byo kunganira gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku ishuri, aho hakusanyijwe ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

kwamamaza

Ubu bukangurambaga bwiswe impamba y’umwana ku ishuri bwasojwe mu karere ka Rwamagana,bwatangiye tariki 5 z'ukwezi kwa Karindwi uyu mwaka, bukaba bwari bugamije gushishikariza abaturage gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri,cyane cyane abana bo mu mashuri y'incuke ndetse no mu marerero batarebwa no gahunda yo kwishyura amafaranga y'ifunguro ryo ku ishuri.

Abarimu bo ku rwunge rw’amashuri rwa Rusisiro mu murenge wa Musha ndetse n’ababyeyi baharerera,bavuga ko iyi gahunda yakemuye ibibazo bitandukanye byatumaga imyigire n’ubuzima bw’umwana bibangamirwa, nk’uko babigarukaho.

Umwe yagize ati "amashuri y'inshuke aba arimo abana batoya kandi baba bakeneye imbaraga nyinshi bagomba gukura neza bagafata indyo yuzuye, rero bizafasha cyane kubera yuko nta mwana uzongera kujya kwiga ngo atahe yicira isazi mu jisho kuko azajya afatira ifunguro hamwe n'abandi ku buryo buri mwana wese wageze ku ishuri azajya abasha kubona icyo arya".

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza Umutoni Jane, avuga ko bashyizeho ubukangurambaga bwiswe impamba y’umwana ku ishuri,kugira bwunganire gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku ishuri bityo ibiribwa bikusanyijwe, bizibe icyuho cy’ababyeyi babuze ubushobozi bwo kwihyurira abana babo amafaranga y’ifunguro ryo ku ishuri.

Yagize ati "ikibazo twari dufite cyane ni icy'abana bata ishuri bavuga ko batabashije kubona amafaranga yo kurya ku ishuri hanyuma n'ababyeyi bavuga ngo igumire hano kubera ko ntishyuye umubyeyi akaba abizi ko yatanze ikiro kimwe cy'ikiribwa runaka yari yejeje umwana akajya ku ishuri, ibigo by'amashuri nabyo bisabwa kugaburira abana bose kandi mu byukuri bose batishyuye, ubu bukangurambaga ikintu cyambere bugamije ni ugufasha abana batishoboye kubona nabo inyunganizi ariko na none bukibutsa ababyeyi ko bagomba kugira uruhare mu kugirango abana babo barye ku ishuri". 

Gahunda y’ubukangurambaga bw'impamba y'umwana ku ishuri mu karere ka Rwamagana,isojwe hakusanyijwe ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni eshanu n’ibihumbi 300.

Biteganijwe ko iyi gahunda izajya ikorwa mu gihe cy’ibiruhuko maze hagakusanywa ibiribwa bizifashishwa mu gihe cy’amashuri.Ni mu gihe mu murenge wa Musha honyine,hakusanyijwe ibiribwa bingana na toni ebyiri n'igice.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Rwamagana

 Oct 14, 2022 - 08:01