WASAC yatanze ibisobanuro ku kibazo cy’imicungire yo gutanga amasoko adasobanutse

Ubwo ikigo gishinzwe kubungabunga amazi isuku n’isukura WASAC cyitabaga komisiyo y’imicungire y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishingamategeko PAC ,ku makosa agaragara muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya leta, aho mu mitangire y’amasoko WASAC yatanze amafaranga aruta ayo yasabye gukoresha , kuko yasabye miliyoni 967ariko mu gushyira mu bikorwa iri soko bigaragara ko baritanzeho miliyari 1 na miliyoyoni 200 zirenga.

kwamamaza

Uku kubeshya abadepite kwagaragaye ubwo bari bageze ku kibazo cy’imicungire yo gutanga amasoko adasobanutse aho mu gusaba amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari yo gutanga amasoko WASAC yasabye gukoresha amafaranga miliyoni 967 ariko birangira ikoreshesheje agera ku miliyari imwe na miliyoni 200.  

Mu kwitaba PAC , wasac yagaraje kubeshya niko abadepite  bavuze. 

Ni ibintu basabye ko aho gukomeza kuza mu nteko ishingamategeko ibeshya yajya igaragaza ibibazo ifite bakayifasha kubikemura.

Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Bwana Fidele Abimana nawe yafashe ijambo maze asaba abadepite bagize PAC ko MININFRA yazakorana na WASAC amakosa agaragara muri iki kigo agahabwa umurongo.

Yagize ati gusobanura no guhakana ibintu bigaragarira buri wese numva bitadufasha kubaka WASAC yatugeza ku ntego z'igihugu, abantu bazicara bakabwizanya ukuri mu byukuri turebe uko twasohoka muri ibi bibazo biza burimunsi kandi ubona abantu bagirwaho inama hagashakwa uburyo byakosorwa.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya  2020/2021 yagaragaje ko WASAC itatanze amasoko agera kuri 32 afite agaciro ka miliyari 4 na miliyoni 245 zisaga  ataratanzwe kandi yari ateganijwe, ni mu gihe kandi amasoko 22  afite agaciro ka miliyari 8 zirenga  nayo ataratanzwe kandi mubyukuri yarakenewe, abadepite bakaba bibaza impamvu WASAC iyasaba kandi itayakeneye.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Sep 7, 2022 - 09:05