U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izamurikirwamo ibikorwa ry’ibikomoka ku ngufu z’amashanyarazi

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga izamurikirwamo ibikorwa ry’ibikomoka ku ngufu z’amashanyarazi, ikazitabirwa n’ibihugu bitandukanye biturutse k’umugabane w’Afurika.

kwamamaza

Iyi nama mpuzamahanga izaberamo n’imurikabikorwa y’ibikomoka ku ngufu z’amashanyarazi iteganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2024 hagati ya tariki 20 na 22 Gashyantare, ikaba yarateguwe n’ikigo Informa Market gishinzwe gutegura imurikagurisha k’umugabane w’Afurika kubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo bushingiye ku nama “Rwanda Convention Bureau”.

Umuyobozi w’ikigo informa market exhibition, Azzan Mohamed avuga ko Africa Energy Expo ariryo murikagurisha rizaba ribayeho rihuje Abaminisitiri batandukanye ndetse n’abikorera, ngo uzaba umwanya mwiza wo kuganira ku mahirwe ari mu ruganda.

Yagize ati “Nyirizina Africa energy expo navuga ko arirwo rubuga rwonyine ruzahuza abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino k’umugabane, uhereye ku ba Minisitiri ukagera ku bikorera kugirango mu byukuri dukoreshe iki gikorwa tugaragaza ibisubizo by’imbogamizi zihari ndetse binyuze mw’imurikabikorwa tugaragaze ibikorwa n’amahirwe Afurika ifite

Umukozi ushinzwe ubucuruzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo bushingiye ku nama Rwanda Convention Bureau, Murangwa Frank avuga ko iri murikagurisha baryitezeho kuzasiga ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu ndetse kubijyanye n’ingufu azaba ari amahirwe ku bikorera bo mu gihugu kugirango bagaragaze bimwe mu bibazo bahura nabyo muri uru ruganda.

Yagize ati "iri murikagurisha rigiye kuza mu Rwanda ku nshuro ya mbere ku rwego rwa Afrika, ikintu tuyitezeho nuko bizakomeza guteza imbere ubukungu mu gihugu cyacu bishingiye ku bucyeragurendo bushingiye ku nama n'imukirikagurisha, ibyo bikaba bivuga ko hazabaho ingaruka nziza bitewe n'ukuntu abashyitsi bazaza bagakoresha serivise tuzaba twabahaye, ku bijyanye n'ingufu nabyo ni ikintu cyiza kubera ko bizaduha urubuga rwiza rwo kuganira ku bibazo n'amahirwe ari muri icyo gice".     

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 aho muri 2024 umuriro w’amashanyarazi uzaba uri hirya no hino mu gihugu mu buryo buhagije, umujyanama mu bya tekinike muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Gen  Cesar avuga ko iri murikagurisha rizongerera umuvuduko mw’ishyirwa mubikorwa ry’iyi gahunda.

Ati“Iri murikagurisha rizaba rije kudufasha kongerera umuvuduko iyi gahunda kugirango tugere k’untego zacu zo gusakaza ingufu kuri bose haba izikomoka ku muriro w’amashanyarazi ndetse no ku mirasire y’izuba”.

Iyi nama kandi izunganira imihigo ya cop 27 yo gufata neza ikirere cy’Afurika ndetse n’ishyirwa mubikorwa ry’intego y’umugabane w’Afurika kugukoresha ingufu zijyanye n’iterambere kandi mu buryo burambye.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Oct 13, 2023 - 14:49