Urwego rw'Umuvunyi rurimo gukurikirana ruswa y'igitsina ivugwa mu nzego za leta

Ubwo urwego rw’umuvunyi rwagezaga ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa byarwo by’umwaka wa 2021/2022 na gahunda y’ibikorwa byarwo by’umwaka wa 2022/2023 ,hari bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko barubajije niba rujya rukurikirana ruswa ivugwa mu nzego za leta by’umwihariko ishingiye ku gitsina ,ngo ishakirwe umuti urambye.

kwamamaza

Ubwo urwego rw’umuvunyi rwagaragarizaga inteko ishinga amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa byarwo by’umwaka wa 2021/2022 na gahunda y’ibikorwa ruzakora mu mwaka wa 2022/2023,rwagaragaje ko rwakurikiranye ibibazo bishingiye ku karengane na ruswa .

Madame Nirere Madeleine Umuvunyi mukuru yagize ati "hari umuntu watse ruswa ariko ayaka mu buryo ubona ko atayigaragaje, akabwira umuntu ngo ntacyo unsigiye se, agakomeza akamutinza k'umuhanda ari n'umunyamahanga, bigeze aho umuntu atanga amakuru ku rwego rw'Umuvunyi, tugira Email yakirirwaho amakuru ya ruswa nyuma turabikurikirana, yari umu polisi tubishyikiriza polisi iramukurikirana ariko n'ikibazo cyagiye mu rukiko".      

Abadepite babajije urwego rw’Umuvunyi niba rujya rukurikira ruswa ivugwa mu nzego za leta n’izabikorera ndetse no mu miryango itari iya leta by’umwihariko ruswa ishingiye ku gitsina .

Hon. Dr. Habineza Frank yagize ati "muri iyi minsi hagaragaye raporo y'umuryango utabogamiye kuri leta witwa Transparency International Rwanda wagaragaje ko habayeho ruswa cyane cyane ariko ruswa ishingiye ku gitsina n'ihohoterwa rikorerwa abantu ku giti cyabo, hagaragajwemo inzego zitandukanye za leta ndetse n'inzego nkuru ko iyo ruswa irimo ariko cyane banagaruka ko ihari no mu miryango yigenga bavuga ko yari 57%, bagaragaza ko muri za Kaminuza ihari n'ahandi hose no muri za Minisiteri, ahantu hatandukanye hose hari imibare bagaragaje, ndagirango numve niba ibyo bintu hari ukuntu mubikurikirana cyane cyane kuko urumva biragayitse cyane kandi bitesha isura nziza y'igihugu".   

Umuvunyi mukuru Madame Nirere Madeleine yagaragaje ko iyi ruswa ivugwa mu nzego za leta n’izabikorera urwego rw’Umuvunyi narwo ruyizi kandi ruyikurikirana muri ubu buryo.

Yagize ati "hari igenzura twakoze mu mwaka wa 2020 hari mu gihe cya covid, hagaragaye yuko kuri ruswa ishingiye ku gitsina mu nzego zitandukanye n'ubundi bwoko bwa ruswa harimo kunyereza umutungo, kubikurikirana icyambere nuko ababigizemo uruhare bagombaga guhanwa, iki ni icyaha gikomeye, ni byinshi rero ariko ingufu ziri gushyirwamo kandi turashima intambwe imaze guterwa n'igihugu cyacu mu kurwanya ruswa ariko no kuyigaragaza".        

Imibare itangwa n’urwego rw’Umuvunyi iri muri raporo y’ibikorwa by’uru rwego y’umwaka wa 2021/2022 igaragaza ko mu bibazo bakiriye bishingiye kuri ruswa rwakiriye ibibazo 30 rurabikurikirana mu gihe ibibazo 19 byashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB kugira bikurikiranwe, mu gihe imanza 2 za ruswa rwazishyikirije izindi nzego bireba kugirango zizikemure, ni mu gihe kandi ibibazo 6 bya ruswa byaburiwe ibimenyetso.

Ibibazo bya ruswa ibyinshi urwego rw'Umuvunyi rugaragaza ko bishingiye ku mitangire y'amasoko ndetse kandi n'ibishingiye ku kunyereza  umutungo.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Oct 27, 2022 - 08:02